Ka gasimba kabaye icyamamare mu gikombe cy’isi kubera kuvuga uburyo amakipe ari butsindane, kapfuye mu ijoro ry’uwa kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2010.
Ako gasimba bise Paul le Poulpe kabarizwaga mu kigo gicungirwamo ibisimba cyo mu Budage.Kabaye ikirangirire kubera uburyo kavugaga uburyo amakipe ari butsindane kandi bikagenda gutyo.
Kubatarabashije kubona uburyo kabigenzaga, iyo amakipe yajyaga guhura, bashyiraga mu mazi kabagamo udusanduku tubiri dufite amabendera y’amakipe agiye guhura. Utwo dusanduku twabaga turimo ibiryo ako gasimba karya, agasanduku kapfunduraga kagakuramo ibyo kurya, iyo kipe yaratsindaga.
Ibyo byabaye ku makipe menshi ariko iyabigiriyemo amahirwe n’ikipe ya Espanye kuko n’ubwo byari byitezwe ko Paul le Poulpe iri buragurire Ubadage igihe bwajyaga guhura na Espanye, Paul le Poulpe yo yaraguriye Espanye maze iza gutsinda Ubudage mu minota ya nyuma y’umukino.
Ibyo byatumye abadage benshi bahigira kuyica. Guvernoma ya Espanye yo yanaganze 40000 byo gutunga Paul le Poulpe kubera uburyo indagu zayo zatumye icyo gihugu gitsinda.
Urupfu rwa Paul le Poulpe rukaba atari igitangaza kuko ubundi udusimba two muri ubwo bwoko tutarenza imyaka 3. Nibura ko kagiye gusigara mu mateka.
Sem comentários:
Enviar um comentário