Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Biyemeje gutana kubera interneti

Umugore n’umugabo we bo mu gihugu cya Bosiniya bafashe icyemezo cyo gutana nyuma yaho bavumburiye ko bohererezanyaga ubutumwa bugufi kuri interneti.

Umugore yakoreshaga izina rya slatkica(douce) naho umugobo agakoresha izina rya Princ radosti (prince du plaisir), igihe batangiraga kohererezanya ubutumwa kuri internet. Uko iminsi yagendaga, niko buri wese yagiye yumva agiriye icyizere undi hanyuma batangira kuganira ku bibazo bafite mu ngo zabo.

Uwo mugore yagize ati: “Nari nongeye gukunda. Byari akataraboneka, nari nongeye guhura n’umuntu uri mubibazo nk’ibyanjye, untega amatwi kandi nawe ufite ibibazo by’urugo rwe”. Bose bibwiraga ko bagiye kongera gukunda maze bahana gahunda yo kuzahura bakamenyana.

Icyaje kubatungura ni uko umunsi bagombaga guhura basanze buri wese azi undi ndetse kandi bamaze imyaka bashakanye.

Umugore yagize ati: “Biragoye kubyumva, yambwiraga ibintu byiza kandi akanyumva”. Naho umugabo we ati: “Yari umugore wansubijemo uburyohe bw’ubuzima, kandi ibyo yambwiye byose kuri interneti ntiyegeze abimbwira igihe cyose twabanye.”

Uwo mugabo n’umugore bahise biyemeza gutandukana. Nyamara benshi mu bakoresha interneti babagira inama yo kudatandukana ahubwo bikabafasha gusubirana no kurebera hamwe icyaburaga ngo ibyo byishimo babigereho hamwe ntakwishishanya nk’uko babigenzaga igihe baganiranga kuri interneti.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya