Umuhungu yaganiraga n'abakobwa nuko abishongoraho ngo mushatse mwajya mudufata neza kuko turi bake!abakobawa bati: ubibonerahe se ko turi benshi kubarusha? umuhungu ati: muzarebe mu isoko ukuntu muba muri benshi! abakobwa bati: tuba turi benshi mu isoko abahungu namwe muri benshi mu kabari.
Umutwakazi baramubwiye ngo ivuzivuzi ryanyu niryo rizabakoraho. niko kuba subiza ati: ubuse ko naryamanye na gitifu narabivuze!
Padiri yarimo yigisha abakirisito kureka inzoga ari mbi ko kandi ariwe mwanzi wabo wa mbere,nuko umwe mu bakirisito aravuga ati: padi! twazireka gute kandi mu ivanjiri ry'ubushize mwaratubwiye ko tugomba gukunda abanzi bacu.
Umwana yabajije nyina ati: mama mu nda yawe harimo iki? nyina ati: harimo umwana!umwana arongera ati: uramukunda? nyina ati: cyane rwose!umwana ati: reka kumbeshya iyo uzakuba umukunda ntuba waramumize.
Umugabo yabwiye undi ati: ariko ufite ikibuno kibi?!undi ati: ndabizi niyo mpamvu nanjye nagishyize inyuma.
Umugabo yakubise undi urushyi nuko bajya kumurega mu rukiko niko guhanishwa amande y'amafaranga igihumbi.mugihe arimo kuyashaka asanga afite amafaranga ibihumbi bibiri niko gukubita wa mugabo urundi rushyi ati: bihwaniyemo
Sem comentários:
Enviar um comentário