Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

USA: abanyeshuri bageze aho kwiga bahembwa n'abarimu !

Uyu ni umuyobozi w'ikigo cy'amashuri Dohn Community High School giherereye mu mujyi wa Cincinnati ho muri Leta ya Ohio,USA, witwa Ken Furrier.

Nyuma yo kubona ko abanyeshuli basiba cyane, yafashe umwanzuro wo kubakundisha ishuri. Ni muri urwo rwego yakusanyije inkunga ingana n'amadolari 40 000, igenewe kuzajya yishyurwa buri munyeshuli wese waziye igihe ku ishuli kandi acecetse.

Nkuko tubikesha 7sur7, ngo amafaranga yishyurwa buri munyeshuli ari hagati y'amadolari 10 na 25, bitewe n'imyaka ya buri umwe. Ku rundi ruhande, buri munyeshuli mu bahembwe ahabwa amadolari 10 ashyirwa kuri konti ye yo kuzigama, akaba yemerewe kuzayakuraho igihe yafashe dipolome ye !

Uriya muyobozi yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma yo kubona ko abanyeshuri b'ikigo ayobora bafite amanota mabi cyane, akaba asanga ubu aribwo buryo bwiza bwo kubafasha kugirango bazabone dipolome zabo nta shiti.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya