Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Igisirikare cy’amerika gikomeje kugaragarwaho ababana bahuje ibitsina.

umwe mubasirikare ba leta z’unze ubumwe z’amerika urwanirara mu mazi(marine) yaje gufotorwa asomana n’umugabo w’inshuti ye ubwo yarakubutse mu butumwa muri Afaghanistan. Uyu musore Brandon Morgan ufite ipeti rya sergent akaba yagaragaye ubwo yarageze ahobakirirwaga I hawai agahita asimbukira mu maboko y’inshutiye Dalan wells maze basomanira mu ruhame biratinda, iyi nkuru ikaba yavugishije benshi amagambo ku mbuga za interineti(internet).

ibi bikaba byagaragaye nkikimenyetso cyemeza ko mu ngabo z’Amerika harimo ababana bahuje ibitsina, uyu musirikare nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun akaba yagize n’icyo atangaza nyuma ubwo yashimira abantu ati:“ kubashimye urukundo rwacu njye na mugenzi wanjye turabashimiye, ntibyari murwego rwo kugirango tumenyekane ahubwo rwari urukundo n’urukumbuzi by’imyaka 4 yose twaraburanye ubwo nari mu butumwa muri Afghanistan.” Gusa kuri facebook umwe mubahoze mugisirikare cya amerika yanditse agira ati: “Nahoze mu ngabo za amerika. Nkibona iy’ifoto narize, kubona muri ik’igihe bishoboka ko ugaragaza urukundo ntabwoba, gusa Imana ibarinde wowe n’umukunzi wawe.”

Ubundi mu mateka y’igisirikare cy’Amerika kubana muhuje ibitsina byari umuziro, kugeza ubwo hasohoye politiki y’itwa ntubaze ntuvuge(don’t ask, don’t tell) iyi politiki akaba yaraje ku bwa Clinton yarigamije kubuza abasirikare ba Amerika kugaragaza mu ruhame urukundo rwabo, iki kikaba kibaye igikorwa cya kabiri ku ngabo z’amerika nyuma y’uko mu kwezi ku kuboza k’umwaka ushize hagaragaye ugusomana hagati y’abagore na none ubwo uwitwaga Marissa Gaeta yari akubutse mu butumwa agasomana n’inshuti ye y’umukobwa.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya