Umugabo yagize ikibazo cyo gucika igikumwe maze agisimbuza ino ,.igikumwe cye cyacitse ubwo yararimo atema inkwi maze agira ibyago aza kwitema igikumwe kiracika.
Uyu mugabo James Byrne w’ imyaka 29 y’amavuko ibi kugirango abaganga babigereho byabafashe amasaha umunani barimo ku mubaga,muri uko gushaka kongera kugira igikumwe bundi bushya, byaje gutuma amaraso atongera gutembera nki bisanzwe.Nkuko uyu muagabo yabyifuzaga abaganga nabo bafashe icyemezo cyo ku mukorera ibyo yifuzaga, gusimbuza igikumwe ino,ubwo baciye ino ry’ikiernge cye maze bari ritera ku kiganza bahuza n’igufa,imitsi,imijyana n’imigarura.
Uyu mugabo yagize ati : ‘Abantu iyo bambonye bagira ibyo batangaza bitandukanye kuri njye bamwe bavuga ko nasaze abandi nabo bikabayobera,bakunda kumbaza icyo na koreye igikumwe cyanjye kuko bigaragara ko kibyibushye kandi kibyimbye. Yagize ati :’Ndakeka ubu igikumwe cyanjye ntago kiri kubasha kwihina ariko ndizera ko uko bwije nuko bukeye nzageraho shobore kugihina nana kirambure.
Umwana wanjye akeka ko ari ibintu bidasanzwe , naje kubyereka inshuti ze ariko byabaye ikintu kidasanzwe aho baba bari gukinira usanga ari njye bari kuvugaho. uyu mugabo arizera ko umwaka utaha azatangira gokora akazi ke kandi akaga koresha amaboko ye dore ko ari n’ umukozi w’uruganda.Yongeye kuvuga ko atacyekaga ko yakongera gukoresha uko kuboko kwavuyeho igikumwe nyuma yaho bagisimbuje ino ati :" jyewe sinatekerezaga ko byashoboka ariko abaganga n’abaforomo bo bakoze akazi katoroshye, ndishimye ,ndishimye cyane". Ibi bikaba byarakozwe na makipe abiri y’abaganga imwe ikaba yarakurikiranaga ibyerekeye no kubaga indi ukuntu ikiganza cyimeze.
James ariko ubu nubwo ntakibazo afite mu minsi iri imbere bazongera ba mubage bamukuramo indodo zikiziritse amagufa . umwe mu bari bari muri ano makipe Dr khan yatangaje ko uku kubagwa bitaboneka ahantu hensi kandi ko bikomera cyane kugirango umuntu abigereho. Uyu mugabo ubu akaba asigaye nta no ryi gikumwe ibumoso afite ariko byo ntakintu bizahungabanya ku migendere ye ,akaba arimo kumenyereza ino ryabaye igikumwe cye gishyashya. Mu magambo ye yagize ati :’kuba udafite ino si kimwe nko kuba udafite igikumwe ati:" impamvu nta yindi nuko igikuwe kigufasha kwandika cyangwa gufungura urugi rw’umuryango ".
Sem comentários:
Enviar um comentário