Indege ya Company yitwa Comtel Air (yo muri Autriche) yari ivuye mu mujyi wa Admritsar mu gihugu cy' Ubuhinde yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza, Ubwo yahagararaga i vienne muri Autriche yaje kugi ikibazo cyo gushiramo amavuta (benzine) maze umukozi umwe w’iyo ndege ajya kubwira abagenzi ko company nta mafaranga ahagije ifite bagomba kongeraho bakagura amavuta yo kubatwara yongeraho ko haburaga 24,000 byama Euro.
Byabanje kunanirana kuko bamwe mu bagenzi 180 bari bari muri iyo ndege babanje kwanga, Nyuma hafatwa icyemezo cyo kujya babaherekeza kubikuza bakoresheje za ATM zabo(carte bleu) company ikabaha gitansi ku mafaranga ba tanze, n’ubwo ababo babashije kurangiza urugendo rwabo abandi 600 bari bakiri mu buhinde bo ntibarahaguruka kuko company yahise isubika ingendo ku ndege enye zose !
Nyuma abo bagenzi baje kumarwa impungenge n' uhagarariye ibikorwa byi iyo campany ariwe Bhnpinder Kandra ko bazasubizwa amafaranga yabo.
Sem comentários:
Enviar um comentário