Ku mwaka umwe n'amezi atandatu gusa, Baerle Van Der Meij yubatse amateka kuko abaye umukinnyi wa mbere wa ruhago ushyize umukono ku masezerano akiri muto kurusha abandi.
Ibi ni nyuma y'aho video y'uyu mwana iri ku rubuga rwa YouTube yamamaye aho agaragara arimo aratera ruhago rwose n'ubuhanga buhanitse: ubugira gatatu bwose atera umupira mu kerekezo kimwe nta guhusha.
Nyuma yo kureba iyi video abayobozi b'ikipe y'umupira w'amaguru yo mu gihugu cya Netherlands,VV Venlo yo mu gace uriya mwana atuyemo bahise bafata icyemezo cyo kugana umuryango we maze mu gihe kitarambiranye amasezerano y'imyaka icumi aba arasinywe.
Uyu mwana niwe ubaye uwambere gukora ikintu nka kiriya. Abayobozi ba VV Venlo ngo bafite ikizere ko uyu mwana bazamubyaza umusaruro mu bihe biri imbere.
Sem comentários:
Enviar um comentário