Hari taliki ebyiri z'uku ubwo umugabo w'igikwerere (cyangwa ijigija) yagiraga atya agakora ibintu bidasanzwe: ubwo abandi bari aho bategerereza za gariyamoshi (train), we yagize atya ahahinguka yambaye uko yavutse !
Ntiyagarukirije aho, ahubwo n'uwageragezaga kumutwama cyangwa no kumukanurira gato yamwukaga inabi, ngo hari n'umutegarugori yambuye ishakoshi amubwira nabi cyane !
Ntibyatinze abashinzwe umutekano baba barahasesekaye maze bamuta muri yombi nyuma y'aho imbaga yari yamushagaye barimo baramufotora na za telefone ngendanwa. Kuri ubu uyu mugabo yahise ajyanwa mu kigo gishinzwe kwakira abafite uburwayi bwo mu mutwe, azamo ajyanwa mu rukiko asobanure ukuntu yahohoteye uburenganzira bw'abandi. Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Daily News.
Sem comentários:
Enviar um comentário