

Uko umwaka urangiye hirya no hino ku isi ibitangazamakuru rishyira ahagaragara ibintu byavuzwe cyane mu itangazamakuru muri uwo mwaka .Mu izina rya Zahabutimes.com twagerageje kubashakira ibintu 8 byavuzwe n’itangazamakuru cyane muri uno mwaka urangiye wa 2011.
1.Mu kwezi kwa gatanu ku tariki ya 2 umwaka wi 2011 nibwo uwari umukuru wa Al Qaeda Osama Bin Laden yishwe n’itsinda ry’ingibo Navy Seal Forces ahitwa Abbottabad mu gihugu cya Pakisitani.Iyicwa rya Bin LaDen rikaba rya ranejeje Abanyamerika hafi ya bose kuko ngo yari yarabazengereje cyane.
2.Tariki ya 5 Ukwakira 2011,Nyiri gushinga uruganda rwa Apple Inc Steve Jobs yaje kwitaba Imana ku myaka 56 y’amavuko azize indwara ya kanseri.Ikindi nuko yazanye iminduka mu mikoreshereze yaza Digital,mu buzima busanzwe yari umwubatsi.Steve Jobs
3.Tariki ya 11 Werurwe 2011 igihugu cy’Ubuyapani cyahuye n’akaga gakomeye ubwo kibasirwaga n’umwuzure ndsetse na Tsunami.
Abantu basaga ibihumbi cumi n’abitanu (15,000) barapfuye,abandi barakomereka naho abandi basigara iheruheru badafite naho barambika umusaya.
4.Tariki 25 Mutarama 2011 Abantu basaga miliyoni mu gihugu cya Misiri bakwiye imihanda yose barwanya ubutegetsi bwu wahoze ari umukuru w’igihugu cya Misiri Hosini Mubarak w’imyaka 83 y’amavuko.Abantu basaga 850 bakaba barahasize ubuzima.Ku itariki ya 11 Gashyanare 2011 nibwo Hosin Mubarak yaje kurekura ubutegetsi.
5.Tariki ya 29 Mata 2011 nibwo habaye ubukwe bw’igikomangoma William na Kate Middleton.
Ubu bukwe bwari ubwigitangaza ,bwatashywe n’abantu basaga miliyoni mirongo itatu n’esheshatu (36) baturutse imihanda yose abandi basaga miliyoni imwe buzura umuhanda uhuza Westminster Abbey na Buckingham baje kwihera amaso abageni bari batwawe kwi farasi.
6.Tariki ya 15 Ukuboza 2011 sekereteri w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika nibwo yatangaje ko intambara yaberaga mu gihugu cya Irake mu mujyi wa Baghdad ko yarangiye .Iyi ntambara ikaba yari imaze imyaka umunani(8),yaguyemo abasirikare basaga 4.400 abandi basaga 32.000 bara hakomerekeye.
7.Tariki ya 20 Ukwakira 2011 uwari umukuru w’igihugu cya Libiya Moammar Gaddhafi w’imyaka 69,yaje kwicwa mu ntambara yaba taravugaga rumwe na guverinoma yarayoboye nyuma ya mezi abiri umurwa mukuru Tripoli ufashwe
8.Tariki 17 Ukuboza 2011 nibwo uwari umukuru w’igihugu cya Koreya y’amajyaruguru Kim Jong II yaje kwitaba Imana ku myaka 69 azize indwara y’umutima.Yaje gusimburwa n’umuhungu we Kim Jong-Un.
Shakisha kuri ino site
pa
Zimwe mu nkuru zikomeye Zaranze 2011
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário