N’umuhanzi akaba n’umunyabugeni ukora ibijyanye n’imyenda y’abagabo akaba akomoka mu gihugu cy’ubutariyani mu mujyi witwa Piacenza yavutse ku itariki ya 11 Nyakanga 1939 akaba kuri ubu afite imyaka 72 akaba ari n'imfura mu muryango, avukana nabandi bana 2.
Akiri muto yakundaga cyane ibintu bijyanye n’ubuganga akaba yarakuze abyiyumvamo aza no kwiga mwishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’Abagaturika yitwa The Sacred Heart. Mu mwaka wi 1953 arangije imyaka 2 yiga ubuganga yagiye mu gisirikare akora mu bitaro bya gisirikare. Icyo gihe yamaze akora mu bitaro bya gisirikare byamweretse ko ubuganga Atari umwuga we.
Nyuma yo kuva mu gisirikare Giorgio Armani yabonye akazi ko gucuruza imyenda mwiduka rimwe ryo mu mujyi wa Milan aho yacuruzaga imyenda y’abagabo. Akaba yarabaye umukoranabushake aho yacururizaga imyenda y'inganda zigera kwicumi zitandukanye.
Muri ibi bikorwa yakoraga yaje guhura n’umuhanga mu bijyanye n’ubudozi witwa Sergio Galeotti, wamubwiye ko byakabaye ngombwa nawe ashinze iduka rikora kandi rikanacuruza imyenda. Ibi akaba yaraje kubigeraho aho mu mwaka 1975 aribwo yaje gushinga iduka ry’imyenda abifashijwemo na mushuti we Sergio Gaeleotti aryita Giorgio Armani.
Kuva ubwo kugeza ubu akaba yaragiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza imyenda, aho yambitse umukinnyi w’amafilm muri film yakinwe mu mwaka 2007 yitwa The Dark Knight witwa Christian Bale. Muri ino minsi kandi ibigo 2 bikomeye mugukora amatelefone ngendanwa bikaba bishaka gusohora telefone ikamwitirirwa bakayita Armani’s Phone.
Uyu mutariyani bikaba bivugwa ko agurisha ku mwaka ibintu bifite agaciro kangana na miliyari 1, 6 z’amadorali ya Amerika. Akaba kandi afite umutungo ubarirwa kuri miliyari zirindwi z’amadorari y'amerika. Twababwirako kandi uyu Giorgio Armani ari we waduye umudeli wo kwambara imyenda yegereye umubiri ku bagabo nk’amakostimu aribyo bita mu cyongereza Small Sized Suits.
Sem comentários:
Enviar um comentário