![]() |
| Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo |
Mu kiganiro na RFI, Ambasaderi Karega yagize ati "Ntabwo tugiye gukemurira ukutumvikana kwacu mu itangazamakuru."
Ambasaderi Karega avuga ko nubwo Afurika y’Epfo yashinjije abo badipolomate b’Abanyarwanda, kugeza ubu hatarashyirwa ahagaragara ibimenyetso bibahamya uruhare rwabo muri icyo cyaha.
Hagati aho imigendekere yiri imbere y’umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu uzaterwa n’ibizava mu iperereza rikorwa n’Afurika y’Epfo nk’uko iyi nkuru ibigaragaza.
Ambasaderi Karega Vincent akomeza agira ati "Bamaze kubahamya icyaha, mu mabaruwa abirukana, ariko icyo cyaha ntikirerekanwa."
Ambasaderi Karega akomeza avuga ko "Ibiganiro bikomeje : ambasade zombi zirafunguye, mu bihugu byombi. Guverinoma, ku mpande zombi ziravugana. Bivuze rero ko nta cyahagaritse cyangwa ngo gikureho ubufatanye hagati y’ibihugu byacu."

Sem comentários:
Enviar um comentário