![]() |
| Perezida wa Colombiya yasobanuye icyatumye yinyarira mu ruhame |
Amashusho yatambutse ku mbuga za interineti yerekana Perezida Santos yambaye ipantalo yatohejwe n’ikizinga cy’inkari ubwo yagezaga ijambo ku baturage muri gahunda yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri.
Mu gutanga ibisobanuro, Perezida Santos yagize ati “Bahanahanye aya mashusho ku bwinshi ivuga ibyambayeho, byavuzweho harimo n’iteshagaciro no gutukana.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo cyatewe n’ikibazo cy’ubuzima bwe butameze neza kuko ngo biterwa n’ikibazo cy’ibagwa rye rya kanseri y’ubugabo bwe (cancer de la prostate) mu mwaka wa 2010.
Guhura na kiriya kibazo rero ngo byatewe nuko nyuma yo kubagwa atakize.
Yakomeje agira ati “Ubu ibivugwa ko ntafite ubuzima bwiza ko kandi ntiteguye kuyobora igihugu mu myaka ine yindi iri imbere, ntabwo ari byo, ubuzima bwanjye buhagaze neza.”
Guhera muri 2010, uyu muyobozi yavuzweho gukora akazi ke, anumvikana n’umutwe waharaniraga impinduramatwara ya Colombiya, FARC (Forces armées révolutionnaires de Colombie).
Kimwe mu bibazo bimwugarije harimo guhangana n’abatavuga rumwe na we mu bya politiki bashaka guhindanya isura ye n’icyubahiro akwiye nka perezida wa Colombiya.
Mu matora ateganyijwe, uwahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Bogota, Enrique Peñalosa, utaravugaga rumwe na perezida yatangaje ko yifatanyije na Perezida Santos.
Mu kwerekana ko amushyigikiye, abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yagize ati "Ndanenga iri kwirakwiza ry’ibi byago bishobora kugwirira buri wese wo mu kigero cyacu.”

Sem comentários:
Enviar um comentário