![]() |
| Perezida Museveni |
Perezida wa Uganda akaba yaraburiwe na mugenzi w’igihugu cya Leta Zunze Ubume z’Amerika bwana Barack Obama kudasinya itegeko ry'abaryamana bahuje ibitsina mbere yuko asinya ririya tegeko, akanga akarisinya yirengagije inama yagiriwe.
Kuba Museveni yarasinye ririya tegeko byatumye igihugu gihomba byinshi dore ko inkuga Amerika yateragamo igihugu cya Uganda zahagaze hakiyongeraho ni iz’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu utahwemye kuvuga ko ari ihohoterwa ry’ikiremwa muntu. Ibi byatumye Leta ya Uganda itangira gushaka uko bakumvikana nabo.
Igihugu cya Uganda kimaze kureba izo ngaruka zose kikaba kigiye kwisubiraho nkuko bitangazwa na Okello Oryem, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, uherutse gutangaza ko igihugu cye cyasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kohereza impuguke zayo muri Uganda, kugirana ibiganiro n’abategetsi babo, bagamije kubumvisha impamvu bafashe icyemezo cyo gusinya itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje igitsina.
Kuba barafungiwe inkunga iki ni ikimenyetso kerekana ko ibihugu bikennye nta myanzuro bigomba gufata ibikize bitabyemeye, kwimwa inkunga bagenerwaga n’ibihugu byari bishyigikiye ko abakora imibonano mpuzabitsina babihuje muri Uganda, bahabwa ubwisanzure muri ibyo bikorwa byabo by’urukozasoni ntibibeho, yasubije ko nta kundi babigenza ni ubwo ryari ryatowe n’abagize inteko nshingamategeko y’igihugu kubwiganze bw’amajwi agera kuri 99% bagomba kugerageza bakareba uko bakumvikana vuba bishoboka, ubukungu bw’igihugu butarahatikirira.
Baramutse barisinyuye muri uku kwezi ryaba ariryo tegeko rya mbere ryagiyeho ritunguranye, rigira ingaruka zikaze kandi rikarangira mu gihe gito cyane.
IMIRASIRE

Sem comentários:
Enviar um comentário