Bamwe muri ba Nyampinga bagiye batorwa mu Rwanda haba ku
rwego rw’igihugu, mu bigo by’amashuri na za kaminuza hari bamwe mu
bakobwa bagiye bitwara nabi bagahesha isura mbi bagenzi babo n’iki
gikorwa muri rusange .
Nyampinga, ni umukobwa utorwa muri bagenzi kugirango ababere urugero, abavugire ndetse anaheshe isura nziza igihugu cye. Mu bigenderwaho hatorwa uyu mukobwa, ntiharebwa ubwiza n’ikimero gusa ahubwo abamutoranya bareba ubuhanga bwe , uko yitwara, gushabuka kwe no kuvuga ashize amanga mu ruhame .
Abakobwa basigaye bambikwa amakamba ngo bahagarariye
igihugu cyangwa kaminuza, imyitwarire yabo isigaye ikemangwa kubera
bamwe muri bo bakomeje kugaragaraho ingeso zitagakwiye kuranga
umunyarwandakazi uhagarariye abandi nk’ubusambanyi, kugira akaboko
karekare, gutwara inda z’indaro no kwiyandarika mu buryo butandukanye .
Kera, ba Nyampinga bahozeho ariko bagaharanira guhesha ishema
umuryango dore ko aho umukobwa yajyaga yagombaga kwigaragaza neza
nk’uwarezwe Kinyarwanda, wigishijwe ikinyabupfura, kubaha no kwirinda
kugaragaraho ikosa uko ryaba rimeze kose . Bitandukanye cyane no muri
iki gihe aho umukobwa atoranywa muri bagenzi be ngo ababere umuyoboro wo
kugera ku byiza anahesha ishema igihugu cye hadaciye kabiri benshi
bagashyirwa ku karubanda biyandaritse cyangwa bakoze ibidakwiye kuranga
Nyampinga .
Mu kiganiro duherutse kugirana na Mama Eminante, umaze gutanga amanota mu bikorwa byo gutora Miss bitandukanye mu Rwanda yavuze ko ubwiza bw’umukobwa na bwo buterwa n’umuntu umureba bitewe n’ibyo yifuza cyangwa akunda ku bantu b’igitsinagore.
Ati ; “Hari abantu bakunda umukobwa ufite ibikari(inyuma) binini, abandi ugasanga bavuga ko umukobwa ufite amaguru ameze nk’imitozo ari we mwiza. Ariko ubwiza ni relative(biterwa n’amaso y’umuntu ureba ubwiza).”
Eminante yavuze ko Mu biranga nyampinga nyawe, harimo kuba ari umukobwa ushabutse, utagira ubwoba imbere y’abantu, akaba umuhanga, wanahagararira igihugu cye ntagisebye.
Muri iyi minsi bamwe muri ba Miss batorwa kuva kuri nyampinga w’igihugu, muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye bakomeje gutwita mu buryo budasobanutse abandi bagafatwa bibye, bakopeye, baraye mu basore n’andi makosa atandukanye .
Nta nyampinga wemerewe kwambara ikamba atwite cyangwa yarabyaye , yarashinze urugo mu ibanga cyangwa hari indi miziro afite.
Bamwe muri ba Nyampinga bagiye bavugwaho ubusembwa :
Miss Bahati Grace : Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu munyarwandakazi wanabaye Miss Rwanda 2009 yavuzweho ko atwite inda ya K8 Kavuyo benshi batera iyi nkuru utwatsi bavuga ko yaharabitswe ndetse na we ubwe araruca ararumira . Ntibyatinze, amezi 9 umubyeyi abyarira ageze Bahati Grace yibarutse umuhungu, inkuru iba kimomo ko bwa mbere mu mateka y’u Rwanda Nyampinga yibarutse agifite ikamba .
Bamwe bavugaga ko ibyo uyu mukobwa yakoze ari ishyano
abandi bakamushyigikira bavuga ko ari impanuka yahuye nay o gusa ibyo
byose ntibivanaho ko kubyara kwa Miss Rwanda byasize icyasha iki gikorwa
.
Nyampinga, ni umukobwa utorwa muri bagenzi kugirango ababere urugero, abavugire ndetse anaheshe isura nziza igihugu cye. Mu bigenderwaho hatorwa uyu mukobwa, ntiharebwa ubwiza n’ikimero gusa ahubwo abamutoranya bareba ubuhanga bwe , uko yitwara, gushabuka kwe no kuvuga ashize amanga mu ruhame .
Mu kiganiro duherutse kugirana na Mama Eminante, umaze gutanga amanota mu bikorwa byo gutora Miss bitandukanye mu Rwanda yavuze ko ubwiza bw’umukobwa na bwo buterwa n’umuntu umureba bitewe n’ibyo yifuza cyangwa akunda ku bantu b’igitsinagore.
Ati ; “Hari abantu bakunda umukobwa ufite ibikari(inyuma) binini, abandi ugasanga bavuga ko umukobwa ufite amaguru ameze nk’imitozo ari we mwiza. Ariko ubwiza ni relative(biterwa n’amaso y’umuntu ureba ubwiza).”
Eminante yavuze ko Mu biranga nyampinga nyawe, harimo kuba ari umukobwa ushabutse, utagira ubwoba imbere y’abantu, akaba umuhanga, wanahagararira igihugu cye ntagisebye.
Muri iyi minsi bamwe muri ba Miss batorwa kuva kuri nyampinga w’igihugu, muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye bakomeje gutwita mu buryo budasobanutse abandi bagafatwa bibye, bakopeye, baraye mu basore n’andi makosa atandukanye .
Nta nyampinga wemerewe kwambara ikamba atwite cyangwa yarabyaye , yarashinze urugo mu ibanga cyangwa hari indi miziro afite.
Bamwe muri ba Nyampinga bagiye bavugwaho ubusembwa :
Miss Bahati Grace : Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu munyarwandakazi wanabaye Miss Rwanda 2009 yavuzweho ko atwite inda ya K8 Kavuyo benshi batera iyi nkuru utwatsi bavuga ko yaharabitswe ndetse na we ubwe araruca ararumira . Ntibyatinze, amezi 9 umubyeyi abyarira ageze Bahati Grace yibarutse umuhungu, inkuru iba kimomo ko bwa mbere mu mateka y’u Rwanda Nyampinga yibarutse agifite ikamba .
Miss Isimbi Deborah Abiella : yabaye Miss wa
kaminuza y’u Rwanda 2012. Uyu na we yavuzweho ko atwite mu mwaka wa
2012, inkuru ayamaganira kure gusa bidatinze yaje kwemeza iyi nkuru
akoresheje ibimenyetso. Ku ikubitiro yahise akora ubukwe bw’igitaraganya
n’umusore biganaga mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda, hashize iminsi
mike ahita yibaruka . Kuva yabyara afite ikamba kugeza muri uyu mwaka wa
2014 nta wundi nyampinga watowe ngo yambare ikamba ry’iyi kaminuza .
Miss Ange Bukuze Pascale : Yabaye Miss wa kaminuza y’Umutara Polytechnic muri 2012 gusa yaje kwirukanwa mu ishuri azira kwiba amafaranga y’u Rwanda 200,000 yari yakusanyijwe agomba gufasha abatishoboye .
Miss Mutesi Dora : akimara kuba Miss
w’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda muri 2010, uyu mukobwa yavuzweho
gukopera ikizamini ariko we nta ngaruka mbi zamubayeho .
Miss Uwase Samantha Ghislaine : uyu
mukobwa w’imyaka 19, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u
Rwanda ishami ry’Icungamutungo (’SFB’ CBE-College of Business and
Economics) 2014, kuwa 2 Ugushyingo 2013.
Kuwa Kane tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwatangaje ko Uwase
Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya nyampinga w’iri
shuri ndetse ahita yirukanwa nk’uko biteganywa n’itegeko ku munyeshuri
wakopeye cyangwa agakopeje ikizamini .
Miss Umuhoza Sandra : Radio Salus yatangaje inkuru ivuga ku myitwarire itari myiza ya Miss Umuhoza Aimee Sandra wa Kaminuza y’Umutara Polytechnic aho yagiye kwishimishiriza mu mujyi wa Huye ndetse aza kurara mu rugo rw’umusore bahuriye kuri whatsapp.
Nyuma y’uko iyi nkuru ivuzwe mu bitangazamakuru
bitandukanye mu Rwanda , ubuyobozi bw’abanyeshuri muri iyi kaminuza,
bwakoze iperereza ku byo uyu mukobwa yavuzweho. Iri perereza ryanzuye ko
Miss Umuhoza Aimee Sandra ahezwa mu birori byo gutora Nyampinga w’iyi
kaminuza mu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2014.
Source: igihe.com
Miss Ange Bukuze Pascale : Yabaye Miss wa kaminuza y’Umutara Polytechnic muri 2012 gusa yaje kwirukanwa mu ishuri azira kwiba amafaranga y’u Rwanda 200,000 yari yakusanyijwe agomba gufasha abatishoboye .
Ibaruwa yirukana Pascale yanditswe kuwa 23 Ukwakira 2012
Miss Umuhoza Sandra : Radio Salus yatangaje inkuru ivuga ku myitwarire itari myiza ya Miss Umuhoza Aimee Sandra wa Kaminuza y’Umutara Polytechnic aho yagiye kwishimishiriza mu mujyi wa Huye ndetse aza kurara mu rugo rw’umusore bahuriye kuri whatsapp.
Source: igihe.com
Sem comentários:
Enviar um comentário