Mu majambo yavuzwe n’abayobozi batandukanye mu itangira ry’iyi nama, Perezida Paul Kagame yagarutse cyane ku cyemezo u Rwanda n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byafashe by’umwihariko wo gufungura imiryango.
Nk’uko tubikesha urukuta rw’ibiro by’umukuru w’igihugu kuri twitter “@Urugwirovillage”, Kagame yavuze ko ibikomeje kugerwaho byose byakozwe n’abaturage, bahuje imyumvire kandi bumva kimwe inyungu bibafitiye.
Ati “Nta ntambwe twigeze dufata tutari kumwe n’abaturage bacu. Twabashije gusiba icyuho cy’ubumenyi kandi inyungu zijya ku baturage bacu.”
Umunyarwanda Donald Kaberuka uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yasabye ibihugu bya Afurika gufungura imipaka, kugira ngo impano n’ubumenyi by’abanyafurika bibashe guhererakanywa no kwambuka imipaka nta nkomyi.
Uruzinduko rw’aba bayobozi baturutse imihanda yose rwatumye umutekano ukazwa cyane.
Guverinoma yakwirakwije abapolisi kabuhariwe mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja n’indi Mijyi byegeranye.
Ku cyumweru Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan yabwiye itangazamakuru ko umuryango mpuzamahanga udakwiye kugira impungenge z’umutekano kuko Guverinoma yashyizeho ingamba zisobanutse zo kuzacungira umutekano aba bayobozi.
Abashinzwe umutekano basabwe kuryamira amajanja kuko igihe icyo aricyo cyose umutwe wa Boko Haram uba ushobora guteza ikibazo, ukaba wagaba ibitero kubitabiriye iyi nama batangiye no kuhagera kuva ejo kuwa gatatu.
Ibyo inama izaganiraho
Kuwa mbere, Minisitiri w’imari Dr Ngozi Okonjo-Iweala yabwiye itangazamakuru ko iyi nama ifite umumaro munini mu gushimangira gahunda ndende zo kuzamura ubukungu bwa Nigeria kandi ngo bazanayigiramo ingamba bakwifashisha ngo babonere akazi urubyiruko.
Abayobozi bari muri iyi nama kandi by’umwihariko bakazigira hamwe ibijyanye n’ishoramari n’ingamba nshya zishingiye ku guhanga udushya bishobora gufasha iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, haremwa imirimo mishya no kuzamura imibereho y’abatuye uyu mugabane bose.
Ni ubwa mbere iyi nama ibereye Abuja, by’umwihariko iyi ihateraniye ikaba ari iya 24, biteganyijwe ko izasoza kuwa gatanu tariki 09 Gicurasi 2014.
Umuseke/Urugwiro

Sem comentários:
Enviar um comentário