Nyuma y’uko inkuru y’ikubitwa rya Jay-Z isakaye hose
hakanagaragara amashusho yerekana uyu muraperi w’icyamamare akubitwa
imigeri, inshyi n’ibipfunsi na murumuna w’umugore we Beyonce witwa
Solange Knowles, byamaze kumenyekana ko yamuzizaga kuba yarashakaga
kujya kwa Rihanna asize umugore we.
Ishyamirana ryagaragaye ubwo Jay-Z, umugore we Beyonce ndetse
na muramukazi we Solange Knowles bari bari mu cyuma kizamura cyangwa
kikamanura abantu mu magorofa (elevator cyangwa ascenseur), uyu murumuna
wa Beyonce akaba yarakubitaga cyane umugabo wa mukuru we imigeri
n’ibipfunsi bigaragara ko yari afite umujinya mwinshi, gusa icyatumye
amukubita nticyahise kimenyekana ariko byaje kujya ahagaragara ko Jay-Z
yashakaga kujya mu birori bya ninjoro kwa Rihanna atajyanye n’umugore we
Beyonce, bikaba bivugwa ko yaba ari nayo mpamvu Beyonce atigeze
agaragara akiza umugabo we kuko yari ashyigikiye murumuna we
wamurwaniraga ishyaka.
Mbere y'uko Solange akubita Jay Z habanje kugaragara kutumvikana hagati yabo
Ibirori bya Rihanna byari byiswe Met Gala byari byabaye mu masaha
y’umugoroba, gusa Jay-Z we icyo yashakaga ni ukujya mu birori by’ijoro
(Gala Met after party) aho yashakaga kujya asize umugore we Beyonce maze
yatahurwa na muramukazi we ntabashe kubyihanganira akamukubita, gusa
n’ubusanzwe aba bombi bari bamaze iminsi hari umwuka utari mwiza hagati
yabo.
Muramukazi wa Jay Z yaramukibise cyane mu buryo bugaragara nk'uko video ibyerekana
Nk’uko amakuru dukesha Ikinyamakuru New York Daily News akomeza
abivuga, mbere yo kuva mu birori aba uko ari batatu bari bagiyemo
habanje n’ubundi kugaragara ukutumvikana hagati ya Jay Z na Solange,
biza kugera ubwo Jay Z avuga ko yigiriye mu kabyiniro ahari habereye
ibirori bya ninjoro (after party) byari kuba birimo Rihanna, kandi ko
nta barinzi benshi (Bodyguards) akeneye kuko ashaka ucunga umutekano we
gusa.
Solange wagaragaraga nk’uwasinze kandi yarakaye cyane, yabajije Jay Z
impamvu adashaka kujya mu rugo ndetse arahindukira abaza na mukuru we
Beyonce impamvu umugabo we ashaka kujya mu kabyiniro muri iryo joro,
ibyo bituma Jay Z amwiyama amubwira nabi ari nabyo byaje kuba intandaro
yo gukubitwa kwe ubwo bari bageze mu cyuma kibamanura mu igorofa bari
barimo.
Jay Z akimara gukubitwa na muramukazi we, ntiyigeze ava ku izima kuko
yahise afata imodoka agenda wenyine hanyuma Beyonce na murumuna we
Solange nabo bafata iyabo modoka barataha, bikaba bivugwa ko n’ubusanzwe
Jay Z yuzura cyane na Rihanna kuburyo atajya acikwa byinshi mu birori
Rihanna aba arimo.
Ibirori bya Rihanna Met Gala byari byabaye ku mugoroba, Jay Z agashyaka kuza kujya mu birori by'ijoro byakuriyeho (after party)
Umubano hagati ya Jay Z na Rihanna usanzwe n'ubundi wifashe neza
Ku rundi ruhande amakuru dukesha Mailonline avuga ko n’ubusanzwe Jay Z
yari amaze iminsi itari micye arebana ay’ingwe n’uyu murumuna w’umugore
we, ibyo bikaba biterwa n’uko Jay Z yamusezeranyije kumufasha mu muziki
we akaba icyamamare nka mukuru we Beyonce ariko agahora amubwira ko
atari yabona igihe cyo kubikora, ibyo bikaba byarakomeje kurakaza cyane
Solange kuko n’ubu yenda gushyira ahagaragara album ye ariko bikaba
bivugwa ko itazamenyekana cyane kuko Jay Z ntacyo amufasha nk’uko
yabimusezeranyije.
Nyuma yo gukibitwa Jay Z wari wababaye yafashe imodoka ye, Solange na Beyonce nabo bafata iyabo barataha
Manirakiza Théogène
Inyarwanda.com
Shakisha kuri ino site
pa
Jay Z yakubiswe azira gushaka kujya kwa Rihanna asize umugore we Beyonce
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário