Nyuma y’ uko Kizito Mihigo na bagenzi be 3, bahawe
igifungo cy’ agateganyo cyo kuba bafunzwe iminsi 30 hategerejwe urubanza
rwabo rurambuye, uyu muhanzi ngo yaba yarageze muri gereza nkuru ya
Kigali akubise amaso abandi bagororwa yirirwaga yigisha kwihana bamuha
inkwenene asaba no gufungirwa muri VIP arabyimwa ahita ashaka kwiyicisha
inzara.
Ng’ ubwo benshi mu bagororwa babonaga uyu muhanzi Kizito Mihigo muri
gereza, maze ibiganiro mu byumba byose bya gereza biba Kizito ari na ko
baza gutera akajisho aho afungiye maze ahita asaba ko bamufungira
ahiyubashye atabonwa na benshi (VIP) ariko ubuyobozi bwa gereza bumutera
utwatsi.
Nk’ uko amakuru akomeza abivuga, ngo abandi bagororwa bakomeje kugenda
bamuhema ari na ko bamunnyega bamwibutsa ukuntu yari amaze iminsi ajya
muri iyo gereza kwigisha abagororwa uko bakwihana ariko bagatungurwa uko
nawe abajemo noneho anashinjwa kugambanira Perezida Kagame.
Tubibutse ko kuwa mbere tariki 14/04/2014 ari bwo Polisi y’u Rwanda
yasohoye itangazo rivuga ko Kizito Mihigo na bagenzi be 3 bari mu maboko
ya Polisi bashinjwa kuba bakorana na FDLR ndetse na RNC mu guhungabanya
umudendezo w’ igihugu, gutegura ibikorwa byo kwica abayobozi bakuru no
gutera za grenades.
Ariko nyuma bashyikirizwa irukiko maze rushingira ku ngingo zitandukanye
zirimo iya 96 n’ iya 97, zo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’
imanza z’ inshinjabyaha, zivugwa ku mpamvu z’ ifungwa n’ ifungurwa ry’
agateganyo, mu gihe ukekwaho ibyaha akirimo kuburana.
Urukiko rugendeye ku kuba abaregwa bariyemereraga kuba baragiranye
ibiganiro n’abantu bo muri FDLR na RNC, rwasanze bihagije kubakekaho
ibyaha bakekwaho, rwasabye ko baba bafunzwe by’ agateganyo mu gihe
cy’iminsi 30, kugira ngo iperereza rikorwe neza.
Uyu muhanzi Kizito yahereye kera na kare atangaza ko yemera ibyo aregwa imbere y’ itangazamakuru ubwo Polisi yamwerekanaga.
Poliosi yatangaje ko ifite mu maboko yayo aba bantu ubwo hari hashize
iminsi mu gihugu hahwihwiswa ko Kizito na Ntamuhanga Cassien baburiwe
irengero none yinjiye gereza ahabwa inkwenene bimutera kuba
yakwigaragambya akoresheje gushaka kwiyicisha inzara.
Ivomo : Imirasire.com
Shakisha kuri ino site
pa
Wari Uzi ko? Kizito yashatse kwiyicisha inzara kubera uburyo yageze muri Gereza bakamuha inkwenene
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário