Iyo mibonano yaberaga muri metero nke uvuye aho ababyeyi b’uwo mwari w’imyaka 20 bari bicaye.
Uwo mugore nk’uko The Sun yabyanditse yari yasinze, we n’umugabo bari bahuriye muri iyo ndege biyemeza kwigira mu bwiherere ngo bakemura iryo rari ry’umubiri.
Nyuma gato bibereye mu gikorwanibwo itsinda ry’abakora mu ndege ryakoze ubutabazi, ariko ngo rirahatukirwa bikomeye, ryiyemeza gutwara uwo mugore yambaye amapingu kuko yarari no gutera amahane.
Umwe mu bagenzi yabwiye The Sun ati “Yari mu rugendo na niyina na se, aza gutangira kuganira n’umusore wari umwicaye iruhande. Bagiye mu bwiherero nyuma abantu batangira kumva urusaku. Itsinda ry’abakozi bo mu ndege “Cubin Crew” ryaje risunika urugi ariko umukobwa arusubizaho ari nako abatuka ibitutsi by’abasinzi. Yahise agarurwa mu byicaro bye.”
Ikinyamakuru Daily Mail cyo cyavuze ko akigera ku kibuga cy’indege muri Amerika uwo mugore yahaswe ibibazo n’abashinzwe umutekano baboneraho no kumwiyama bwa nyuma, abona kurekurwa.

Sem comentários:
Enviar um comentário