by http://rw.topstories24.com
Depite John Ruku Rwabyoma
yinubiye bikomeye uburyo ababyeyi bamwe bo mu Karere ka Gisagara bambika
abana imyenda irimo ico rikabije.
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kabiri,
Depite Rwabyoma ntiyishimiye abana yagiye anyuraho bambaye imyenda irimo
ico rigaragarira buri wese.
Iyi ntumwa ya rubanda yababajwe no kubona abana baho bafite umubiri
mwiza bigaragara ko bagaburirwa neza, ariko umwanda ugaragara mu
myambaro yabo ukaba kidobya.
Yagize ati“Abana bacu nta mwana usanga arwaye bwaki cyangwa indi
ndwara y’imirire mibi, ariko isuku y’imyenda yabo itanga iyindi sura
…abana bafite umwanda."
Ati“Ni umuco nubwo yaba afite igiteyiteyi(umwambaro) kimwe akimese
nimugoroba mu gitondo kibe cyumye akigemo gisa neza. Aho kugira ngo
ubone umwana mu nzira yambaye igiteyiteyi gisa n’itaka, ni bibi cyane.”
Uyu Mudepite yanasabye ko mu byo abayobozi bakangurira abaturage,
isuku ikwiye kuza imbere, kugira ngo ubuzima bwiza buva ku ndyo yuzuye
bujyanishwe n’ishusho nziza, ati“Tugire isuku tuve mu mwanda. Mu byo
dukangurira abantu isuku ntikwiye kuburamo. Isuku ni iya bose kuko urira
mu mwanda ntacyo waba ukora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Leandre ntahakana ko hari
abana bafite isuku nke mu karere ayobora, gusa asanga ari ibisigisigi
by’isuku nke yakarangwagamo mu minsi ishize bitewe n’umuco w’aho
gaherereye.
Karekezi asobanura ko hari ababyeyi bafite umuco wo kwambika abana
babo imyenda isa nabi mu gihe bari mu rugo, imyiza bakayibambika ari uko
bagiye mu misa, ku ishuri cyangwa bagize ahandi bazindukira.
Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakazamura
imyumvire y’abaturage, bakamenya ko “ubundi ntabwo imyenda y’abana
ikwiye gutandukana, yose ikwiye kuba ari myiza.”
Umwe mu baturage wavuganye na IGIHE, we yagaragazaga ko abibona ko
abana bambaye imyenda isa nabi, ariko ngo nabo ntibashobora guhora
babona amasabune yo kumesa buri gihe uko abana banduje imyenda bakorana.
Yagize ati “Uwavuga ubukene we ntabwo nakwemeranya nawe, kuko ntabwo
bakennye ku buryo babura isabune…nta n’ubwo ari ikibazo cy’amazi ahubwo
ni uko mu myumvire yabo bitarahinduka ngo bumve y’uko umwana agomba
guhora akeye cyangwa ngo bumve ko isuku ari ubuzima.”
Gisagara ni kamwe mu turere tw’igihugu tugizwe n’icyaro gusa. Muri aka karere kose nta muhanda wa kaburimbo uharangwa.
Shakisha kuri ino site
pa
Gisagara: Depite John Ruku Rwabyoma yaneguye ababyeyi barebera abana bishwe n’umwanda
Abana bo mu cyaro isuku y'imyambaro iba ari ntayo
Depite John Ruku Rwabyoma(Iburyo) n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Leandre(ibumoso)
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário