Abaturage bavuga ko injangwe zajyaga zibagwa n’abarozi (Ifoto/Niyonteze J.)
Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko
injangwe ari akanyamaswa kibanira n’abantu kandi gakunda kurya imbeba,
muri Rutsiro ho habonetse umugabo udakangwa kuzirya.
Nk’uko abaturanyi be babivuga, ngo uyu
mugabo wo mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Biruyi, Umudugudu wa
Mugara, arubatse afite umugore n’abana 4.
Uyu mugabo bavuga ko adasanzwe, ngo
yatunguye abaturanyi be mu gitondo cyo ku itariki ya 2 Ukuboza 2014,
ubwo bagiye kubona bakabona ariruka ku njangwe batazi nyirayo, aho
ayifatiye agahita ayica akanayibaga ako kanya.
Abaturanyi batekereje ko yaba agize
ikibazo cyo mu mutwe, maze ngo bihutira gutabaza ubuyobozi, nabwo
bwahageze bugasaga amaze kuyibaga no kuyiteka.
Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyageragezaga kumuvugisha kuri telefone ye igendanwa ntibyashobotse kuko itari ku murongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Akagari ka Biruyi, Umurenge wa Mushonyi uyu mugabo tutashatse gushyira
amazina ye hanze atuyemo yavuze ko nawe ahurujwe n’abaturage
bamutelefona ko uwo muturanyi wabo agiye kurya injangwe kuko
batabifataga nk’ibidasanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Akagari ka Biruyi, yatangarije iki kinyamakuru ko igihe yavuganaga
n’uyu mugabo wabaze injangwe, yamubwiye ko nta kidasanzwe yakoze, cyane
ko ngo inyama y’injangwe imuryohera, aho yamubwiye ko atari ubwa mbere
ayirya, ngo amaze kurya n’izindi nyinshi kandi ntacyo zamutwaye,
icyakora ko yajyaga azirira muri Kongo.
Reberaho Raphaël Umunyamabanga
Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi yabwiye itangazamakuru ko uwo
mugabo yariye inyama y’injangwe y’igihuru(inturo).
Icyakora n’ubwo bimeze bityo,
abaturage bo baratsembye bavuga ko ayo ari amahano, ko batazongera
kuramukanya no gusangira na we kuko muri aka gace bari bazi ko inyama
y’injangwe ikoreshwa mu bintu bijyanye n’amarozi, ku buryo umuntu wariye
injangwe byabateye kumva batasabana nawe.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa
w’Umurenge wa Mushonyi agira ati "Ino aha kurya injangwe ntabwo byari
bisanzwe, abaturage benshi bavugaga ko inyama y’inturo abarozi
bayikoresha nk’imiti bagamije guhitana abantu, none uwo mugabo we akoze
agashya, aho yadukiriye injangwe y’igisambu akayirira imbere y’umugore
n’abana ndetse n’abaturanyi.”
Abaturage baturanye n’uyu mugabo
bavuganye n’iki kinyamakuru, bavuze ko usibye no gusangira na we haba
ibyo kurya cyangwa ikinyobwa, ntawe uzongera no kumusuhuza mu nzira.
Uyu muco wo kurya injangwe, ngo uyu
mugabo yawukomoye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo
amaze iminsi akora akazi ko kubaza asatura imbaho.
Sem comentários:
Enviar um comentário