RUHANGA RWIVUZE IBIHUGU = Ô LE FRONT QUI A VAINCU DES
NATIONS
Ce petit poème de la catégorie “Ikobyo”, composé sous le règne de Mutara II Rwogera, est une plainte contre le nommé Rwamisare, fils de Bikinga, habitant à Mukingi au Marangara, qui lui avait dépossédé de ses vaches. Le roi régla le différend, sans doute, en faveur du poète.
Ruhanga rwivuze ibihugu,
Ruhanama-byaro rwa Byano
Bya Mwagirwa wa Biraro na Mirango,
Mureherwa wa Muha-ndushyi witwa Rushya
05 Uzava i Nyabihinda,
Guhindanura ingoma.
Harya yaduhambira kare
Muhana-nkana wa Buhabiro bwa Nyirabahanyi,
Aje atabara ingoma aratinduka.
10 Ati : mpore ni jye mpfizi ya Mudakemwa.
Arayidukurira impobwe e Nyagihana.
Cana ko baragushimye bose,
Abami b’i Shyaraza-ngeri
Rya Mureshya-kurya wa Rusaza
15 Ngo gasagambe ubujyeri.
None ni wowe Nkirana
Mu biti by’ingabo,
Bagutasuye ingoma.
Uze wihete ubuhatsi Bujyakera,
20 Mweza-bara wa Mweza-buranga na Nyirarugaba
Urayikerereje imihana.
Yaganya amajyo
Wahawe inka izi na Mukanza,
Mukangwa-ngabe wimye nta gahinda dufite
25 Mabara, Mabona abona yahara Rukeba.
Aha Rukenya-mbyaro
Ngo azarambane ubuhoro bujya kera,
We buhungiro bwa Musama-mpuro
Ubwe buhatsi bwigura ubwa Ngendo.
30 Vuga umudendezo ngoma iri intuku
Wateretswe n’Umwami ugangaye,
Aho uganje mu nka.
Harya Muhozi yahorera Mpozi
Amanutse iwa Nyampwevu,
35 Ngo atumare umucuro wo ku Bucuzi.
Na we atwomoza Nyankende
Uzankomereze injyishywa yanjye.
Abami bo mu miyumba y’inkesha
Iwa Mukanza mukiza abantu,
40 Mushyikirana wa Mushyanuka
Washyikiranya abanzi
Aho imurikiwe Fat-ihoro.
Urya ni we wakwitwa nyiri inka izi
Musama-Rwanda wa Gisama-mfuke
45 Cya Gisamirwa cya Sindwe,
Iwa Sinasibira.
Umva Bacunga ba Gicugurwa
N’intahano ya Bicuba idacumuye,
Yera imbere ya Rweza-mabega.
50 Dore ya mpfizi icura inkumbi
Yizihiye Abami b’i Himbaza-mango,
Kwa Buhungiro bwa Nyiramuhizi
Iyo ni ya Mana y’abantu
N’Abami bo kwa Bicuba,
55 Yacubya inyamaswa ya Nyampoza.
Iryo ni rya cumu yicisha Baziranirwa
B’inzirwa bazava iwa Kinwa.
Aho ukwiye Rukonya
Ni we nagira Rukanga-mashyo
60 Ni we nabona Rukanda-murego
Ni we wimye izi nka.
Uzimaze impumu Mpumurizi
Ya Rweza-mbuga rwa Mwikozi wa Mukanda,
Uhimura n’abajyanye Murangwa
65 Muhana-nka wa Rwanga-mugayo
Ukwiye abagabo.
Ngukurya uko njya ndata Abami
B’i Mutarama n’i Mutamba-nyoni iwa Nyangwe.
Erega mutsinda ibihugu,
70 Bikabacikira mukabihaka rwose
Ntawe urabajya mu ruhando akahava.
Ye Mwami utijanwa
Ye Mwami ugaba amariza
Wa Ngozi na Rwiyambaza-muronko,
75 Intungane ya Bisu bya Rwasira-mbuga,
Ijambo ry’Umwami ntawe uribwirwa
Ngo arivuguruze.
Umwami yagabwe ari ijuru
Akaba hejuru inkuba,
80 Ye Mukanya wa Mukesha-joro
Wakwondereye kwica,
Ab’inkomba bakayagwana.
Murwana ishyaka iwa Rwanga-mugayo.
None watumiye inka bakanga
85 Ngeze aha Yuhi uranyikirize.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- Ntibanyendera-RUHANGA RWIVUZE IBIHUGU
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário