Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibisigo Nyabami- Yuhi III Mazimpaka-NGISABA HE ?

NGISABA HE ? = OU FIANCERAI-JE ENCORE ?

Ce petit poème de la catégorie “Ikobyo” et de style humoristique nous vient de Yuhi III Mazimpaka, le seul roi, vraiment, poète d’inspiration personnelle qui n’a pas dû se faire aider comme les autres monarques. L’occasion est bien connue. Mazimpaka, qui était d’une beauté légendaire, avait deux femmes sœurs : Kiranga et Cyihunde. Il arriva que le roi du Bugesera, Nsoro III, demanda et obtenu de ces deux sœurs de lui faire voir leur mari en cachette par ce qu’une entrenvue normale était interdite. Le projet fut exécuté mais malheureusement la faute fut aussi découverte.




En punition, le roi fugitif fut expulsé, les deux femmes furent grillées sur un rocher situé au Rukoma, dans la localité appelée Bitare. Les deux sœurs étant du clan des Abacyaba, Mazimpaka décréta que désormais aucun de ses desccendants ne prendrait pour femme une fille de ce clan.

Ngisaba he,
Basabira ba Mpeta ya Busage,
I Bwami musheshe i Bwanga-kuza-nyuma.
Bajyana ba Buhanzi i Busigi
05 Ari Busaro ateze ingira nzima,

Ya Bwengera-nyoni.
Mbonye nta moko nashigaje
Mu Mirambi ya Bugune,
Nta we ndanga
10 Bose bakambanza.

Abatoni nshyize mu nzu,
N’abamikazi ngize ibirongoro
Banyangiye rimwe.
Sinategera umugore ijosi
15 I joma rya Nyirabicuba

Naragendeje menya ibintu ibi.
Umugore ni intati,
Umukamira impenda
Impinduka yaza
20 Akaguta mu nganigani.

Umugore muterana agukinze ku mutima,
Wamara guteba agatambuka
Agashakira imbere iyo.
Ahubwo naba inshuti ye
25 Nkibera ku muganda w’ivure,

Yajya kwahukana nkamutwaza agaseke.
Ubonye nagize abagore
I Ngogoma ya Ngemye-Munono ya Ntegure,
N’inshuti natoye ngaha ibihumbi.
30 Ese ntabaye Umwami ho,

Sinabaye uwanyu
Ubahaye amashyo ahangaha,
Aho mwanciriye imizi.
Ahantu aha bahukanye n’Abami,
35 B’i Mama-ahagaze ya Nyabega na Nyabatimbo,

Nta Sugi y’insanga yabarirwa ibigeni ngizwe
Abagira icyaha abo tukazungirwa vuba.
Ahantu aha bacancabuye n’amasugi
Y’i Sara-nguge kwa Musangwa
40 Na Nyiramusangwa-jabiro.

Nta Mwami wa Burongoro
Wabarirwa inkuru nkubijwe,
None abo tukazungirwa na bo.
Uburiri bw’Umwami harya buba ari uburozi
45 I Bugogana-nsiri bwa Bugondo na Nyirabukungu,

Data umugore wabusanzweho ni umubisha,
Asanzwe aroze, yiroze barajyaniranye.
Ikirago cy’ikirezi ntikirarwa mwo n’ikirara
I kiyobya-nzobe Nyirakizima na Kimenyi,
50 Umenya bikorwa amacwa ntazi.

Ahantu aha, biciye urutsi,
Biciye n’ingwa
Nta we urara aho naraye
Akazararana urugo.
55 Ni mwe muzi izambonye zirahari,

Nahawe ntijanwa i Mugogoma,
Barushywa n’ubusa
Rugira rwambwiye Abagabe
B’I Ruganda rwa Ruganzu
60 Nyamurunga irandora.

Ariko umuyobe ni uwahawe,
Ntibatera kabiri
Ababisha bose baragwa,
Nkima izi ngoma.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya