IMFIZI Y’INGANGARE = LE TAUREAU EN PLEINE FORCE
Ce poème, probablement fragmentaire, est de la catégorie « Ikobyo ». Il pourrait s’agir d’un auteur du temps où Gahindiro était en lutte contre son oncle Gatarabuhura.
Imfizi y’ingangare
Icumita ibindi bihugu,
Bamarira b’ibihugu
Igihunga cya Magiga.
05 Gihiga-mbogo yatabaza mu gihungizo,
Gihuga atimiraga mu gihugu
Bushorera ajya i Bushyoma.
Ingozi mu Cyuga irarushya
Ntinyagiza umwungeri Murarikira-mbuba
10 Uwa Bisibo bya Kitwasura
Ahereza ku muyonga.
Umuruho w’impu-nyango,
Waramutsa imbaga ya Mbuba
Mbese mukaba ingwiro ya Murwa.
15 Ifite ishyembe isonga
Yishije iriyishyamira,
Izo kwica amashyo ya Rushya
Rwamirishyo na Rwasa-ngume
Ntisongerwe igira ingusho.
20 Nta yo zubika ngo ibe ikigiye,
Ngo zishyire mu mutwe
Iya Mutwuhanga
Imenya guhangara aho.
Yaguhese ubukombe bukwiye amashyo
25 Rukorera-mbogo rwa Mpesurukuro,
Nk’umunsi ayisotera ab’i Nduzi
I Giseke cya Nsamira na Gisango
Avuze ntigende agasa kuyakwa.
Urya munsi wacya abanje umukenya
30 Mukenya-bagwa wa Mukesha-ndushyi,
Bibeshye indeshyo yawe.
N’abigira iye ndeshyo Ndeshyo ya se
Na bene se bari urugero,
Bakigera ijuru
35 Warasanye ugaba uhaganza.
Zirakubona inshuro y’ibikamba
Urabyunura uhangamura ab’i Nduzi,
Aba ninjoro bayobya Karinga
Bageze i Mwendo baragwa.
40 Bacuriye Nyankurwe iyo nkumbi
Iyo nkuru irarenga akarwa uraganza.
Wasiriye Muringa
Murongo wa Barasana
Umashanye ntiwagisha,
45 Uca umukenya ab’i Reba
Bakwangira ko uramutswa.
Nyankuka na Bigondo na Ngozi,
Utsindira ab’urwango mu rwari
Uri na Rugira na none uzavumereza Rugina.
Sem comentários:
Enviar um comentário