Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

INKINGI NKINDI ATEYE U RWANDA, Abasizi Batazwi

INKINGI NKINDI ATEYE U RWANDA = LA COLONNE PAR LAQUELLE LE PREUX SOUTIENT LE RWANDA
Ce poème est de la catégorie « Ibyanzu ». Son auteur l’a offert à Yuhi IV Gahindiro pour célébrer sa victoire sur le prétendant Gatarabuhura, son oncle.
Inkingi Nkindi ateye u Rwanda,
Inyana yakura i Buhinda
Umuhinda yaduhamagaza,
Amutumye kuturogora Mutekeri
005 Ati: aya manywa Mbonw-ihunze

Ya Ngomukire ya Samembe,
Angana aya Ntambiye ingoma.
Niko uzikuye mwo umushyitsi ningoga
Inka za Mushika-ruge,
010 Mushiguka-zivuga wa Mwitwaza-fumba

Wa Fungira rya Rushorera,
Uziraranya ku manga ya Bugoba
Udukuye ingobe iduteye ku mutima.
Gatimbo ntiwatinze mu gutabara ingoma izi,
015 Izi mpundu zishubije imfizi mu nka
Nkusi wazitahana imbere ya Ruramba,
Murambana-butaka wa Butakiro bwa Nyakiyaga
Kirorwabayi izituye mu nzu umu.
Mwima indaterurwa kurya ari inkoto
020 Abami b’i Manga ya Biraduka mukazaziherana.

Naho none Kamara-buzima, ngaha udukuye mu kaga
Nk’ako so yadukura mwo umunsi wo ku’Ikome,
Rukomera-ntambara rwa Rukoro
rwa Rukenyera
Tucyunamye Iwa Giseta.
025 Tuzigurutse n’amagara e Rugarika

Uturengeye inshuro yari itwinjirije
Gishyeshya na Cyezanzuki
Twizigurutse kwa Giseta.
Amagingo abanyakarika twari tugeze
030 Hasi y’isi n’ijuru,

Kanyura-mfura ka Nyirakavubika na Kanyura-ntsura
Ntawe ukitwa Rubanda,
Udutabarana impundu zankuye ku musego
Usanga ngeze i Mwonga
035 Ungarura kwa Nyamutezi.

Na none Gasubiza-shimwe nta mpuhwe mfite
Z’izi mbuzi z’abacura-ntsike
Basaragizwa n’inzara y’ i Gisaka.
Narahagaraye aho Misakura atumurikira Busage
040 Ko ari we Nyirinka z’i Gitamba-mbuga,

Kwa Nyirarubengera na Ruyenzi rwa Kinyinya
Mushyo yanga abahumbuzi.
Ingoma iraragwa ntishimutwa,
Jye mukuru i Karampembyi rya Mikiko
045 Yuhi abatsindiye ingoma.

Banyagira so ingoma,
Ko unaniye abagangahuzi
Ari yo ugihinda,
I Gihindamuyaga cya Musana na Mukamudatsi
050 Ukagwana ubugwenyama.

Ko ukikanya imirabyo nk’iya Gaca-nzigo
I Butumbi watwitse ingo,
Ukanyagira ingoma za Nyamwanga.
Ko ugwanye ubugengeri ukiri mu rwari,
055 We Rwambarira-ngoma

Rwa Nyiraruyege na Ruheza-minsi
Usa na wa Mugabo Makanda.
Ko wica mbere zicyubika nka Gacura-nkumbi,
Aca ibiraro i Bibaya bya Murogoya,
060 Muraranura w’inka za Mutabazi

Matara-ngabo ya Nyiramakuka,
Iziraranije Kaganga.
Utugangahuye amavumu yo ku Mbizi,
Mahere ya Karatsa
065 Uratwogoroza ntitwaziranirwa.

Muzimya w’urugo rwa Rubengerana rwa Rubuga
Ruhiriye mu Ruheka,
Uduheka mu y’urwuma nka Gacura-nkumbi
Ajya kurara i Buhizi bwa Nyamuzi.
Kagire ingoma Nyiramukanza urazikwiriye

070 Uri uwa Nyiramucocori wa Mwanga-gusesa

Wa Nkeyi ya Gihura, Nyirakanyambo
Uyu mukono wava i Shyunga rya Kibeho,
Yagera i Kinywamitsiri agakobwa Nyundo
Uwo ni Mucurira-Rwanda.
075 Weza uruhembe rw’Abami,

Mu nzobe za Nyarufunzo
Ava mu Byitamyi bya Mpanda,
Ni Rweru waguhaye ingoma nini
Yasanze imbeho i Tanda umusagara e Kibogora.

Kagire ingoma Nyiramukanza urazikwiriye
080 Uri uwa Nyirangabo Mugani

Wa Munyagandwi wa Muzigirwa
Wagukwoye i Mugambazi,
Uri uwe uramukwiye umugeni wa Makara.
Uwo mugore wa Rwuya
085 Nyina wa Rweruzwa-mbari,

Ni Musogwe warinda mu nka
Za se za Ndahiro i Budakuka.
I Butaruka-sheshi bwa Karera-mana
Utamurika kwa Nyirabungingo,
090 Wumva umuhire wakwiguze

Akagukwa i Gisanga uva i Gisaya,
Akaguha Cyimumugizi.
Harya yakugura inka ze agumirije
Mugurwa-ngoma wa Mwunguzi wa Nyiramuhanyi,
095 Aho ntiyagwatirije Ruyenzi ?

Humura ni izawe yararunduye
Ubwo yakuguze Rubibi na Rwoga
Ntukiburana iyi ngoma.

Kagire ingoma Nyiramukanza urazikwiriye
Uri uwa Nyiramavugo
100 Umuvunyi w’inka za Nyabacuzi.

Ku ruganda rwa Ruhigira-ngiga rwa Rubogo
Akazicyurira i Joma rya Rukoza-ngabo,
Ijuru n’i Siga amaso
I Mashinga ya Mpingemu.
105 Utabaze Yuhi ari mwa Murogoya

Azabe abyirutse Mikore,
Ya Mukorera-bayonga wa Nyiramutambyi
Ni we Mfizi nzima ya Cumbi.
Ntibaguteretse Karinga mu maboko Nyiramutara
110 Umwinazi akagutera igishyika,


Ntibamenya ko Gasenyi
Yasenyerwa urugo n’Abami
Ba Buserera-migezi bwa Busage.
Se amuciriye ku Nyundo
115 None ngo ajye gupfa yanguha,

Yicirwe n’umubu mu gihuru nk’igihunyira
Ajya kukwiba ingoma uti : azazironka.
Kagire ingoma Nyiramukanza urazikwiriye

Uri uwa Nyabuhoro Mutashya wa Biribu
Wahonotse i Mbu ya Ruhinda,
120 Na we ni nyogosenge nka Nyiramibambwe

Uzasenda uburozi bwa Nyamiyaga.
Ubwo mushubije ukwezi ku ijuru,
I Bamba-mbeho rya Rubamba-nkonji
na Rukoma-sinde
Isugu zose ngo uragatsinda.
125 Dusangiye n’abanzi

Gihina cya Rweru
Nta we uzakugomera akuguruza uwe.
Nk’ubwo umuhoreye Mikera
Mu Nkomane za Rusamaza na Rukiga,
130 Ngo atajya gukenga akabika u Rwanda.
Urwana mu nka nka we,
Ku iriba rya Gisugusugu.
Ujya gutunga ingoma azibagira inshuti.
Weho Nyiramukanza bahaguhaye impundu,
135 Abagabekazi bombi Kirorwa na Mutaho
wa Sagashya,

Bakwimitse i Nkuzuzu.
Urakagire icumu Macumu y’i Kadasaya
Uri uwa Cyogera-bageni cya Cyususa-nkusi,
Cya Nkubira ya Gahima
Uwakubyaye Ruhobe rwa Rukanira,
140 Rukoma yarikitse ingabo nka Gacumu.

Tuzasubize inkwano i Kinyoni cya Gihinira
Ijoro niryanga gucya,
Tuzarikanga imirindi
Mu Nkomangwa za Masogwe
145 Aze avune Karinga Nyiragatimbo.


Nta wundi uzakura ikinyoma
Cya Cyunyu cya Kwibingoma,
I Manga ya Ruyege.
Muhisa w’ubugengeri i Mpinga ya Kazirabonde
150 Butwubikiye i Kigembe,

Utugangahuye ikiraba cyari kitwubitse.
Kirabagira-mpinga cya Gicambwa
Uza i Joma uraranuza ingoma.
None ho ngiyo isambu yanyu,

155 Nimuhinge mwo inyonga za Kivangezi
na Kivunga-mikobe

Nakubwiraga imikiko yawe n’Abami,
Ba Bugaragara na Bugaramanyuze
Bakokoye i Nyarusiga.
Baguhaye impundu bose Abagabekazi
160 B’i Muko wa Mwikozi

Ngo gahwitane iyi ngoma.
Urakagire icumu Macumu y’i Kadasaya

Uri uwa Bahorerase
Ba Nyira-ndabarishye ba Sange,
N’iwa Rusaza Rufuka rwa Nyabarinda
165 Rufukura rwa Rufunzo,

Rwagambira na Nkwanzi ya Bicano kuzomwimika,
N’abagome nibazikira nk’inzige
Mu nzigo za Kazirabonde.
Azaba yenda ingabo Karwana
170 Abice kare nk’aba mbere,
Bahere Iramba rya Bunyonga
Bazira Mwunguzi wa Rugwe.
Ye Kirema-mutima, Kiremuza-maganya
Cya Kiragira na Kirema-nshuro,
175 Mushyo utwunamura i Mucubi
Uti : mpore Nyirinjishi zinikije inka,
Ikibi ndakirukanye mu Cyaduka-ngeri.

Urakagire icumu Macumu y’i Kadasaya

Uri uwa ya Mana y’abantu n’Abami
Ba Kirema-mpundu n’iwa Mukarugwe mu Kiriza,
180 Bukokoro yigize Cyimpwi

Cyimpembwe cya Gicacambwe,
Akavuna azamuhora
Umujinya niwangisha inka inyana.
Mu Nkubara za Nyarubari
185 Ab’injishi Nyakirori

Niyiheta no kwima Makara
Makuba ajye guherezwa inkoni za Mugesera.


Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya