RUSUMBA MAHANGA = Ô LE DOMINATEUR DES NATIONS
Ye Rusumba mahanga
Ye Bagenza ba Musumira-ngabo
Na Musobanya-ngohe,
Bari i Musekera kwa Bisu
05 Mushyikirana wari kwa Ngabo,
Rugomberera yajyanye Mvugo yamirira
Aha Mvujumwengo.
Henga nkubwire Miseke
Wa Mutaramu-de wa Musindi i Sohoka-nyumbu,
10 Nyiri ibihumbi byasumaga
Ubwo yadutse i Mushongi,
Ajya kubyutsa iyo ngoma Ntamigabano.
Ngaha yakubana ya mahanga
Babuze iyo bakwirwa,
15 Bikanze iyo mirindi yawe
Mirindi ya Mirabyo na Mirarwe,
Mihare amakeba uyagize impehe nsa
I Budacya-kabiri bashize biruka.
Rusenga-tabaro
20 Iri cumu ryawe wariraje mu ruganda,
Rukanga-mashyo rwa Ngiye-i-Shyama
Ibihugu ujya gutsinda birakubanza.
Reka ubageme irya Mutara w’i Ntenderi
Ryiciye Nyaruzi i Nyamukindo,
25 Rikongeza Nyakizu.
Henga mbabwire ya Mfizi idashyama
Bashyanuka b’intambara,
Nyankamwa ambwiye ati: zuhire kare.
Sem comentários:
Enviar um comentário