Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

NSONGERE UMWAMI INKOMERE YISHE,Abasizi Batazwi

NSONGERE UMWAMI INKOMERE YISHE = JE VIENS ACHEVER LA
VICTIME DU ROI
Ce poème de la catégorie « Ibyanzu » concerne la fin du royaume du Bugesera, avec la mort de son dernier roi Nsoro IV Nyamugeta. D’abord réfugié au Gisaka, il revint clandestinement, avec l’intention de reprendre le pouvoir. Il fut capturé et tué sous Mibambwe IV Sentabyo. La famille des Abasinga du lignage Abacumbi joua un rôle décisif qui permit l’annexion définitive du Bugesera.

Nsongere Umwami inkomere yishe,
Baciriza b’urubanza
Rwa Runyoni inyuma ya Muduha,
Mutima azagaba i Kinyoni.
005 Ngo itarengana Kivuga-joro*

Cya Nyarume ya Karume*,
Ab’i Kanaga-byuma badukeka icyangwe.
Rucurana-mushi, umusongoro ni uwawe
Nk’uwo wicisha uruhanga,
010 Mu nkuka za Kijya-mpungu na Kijya-ruzi

Bacicikanije inkangura.
Wikorana inkangu wabuje n’inkara
Nkomati ya Musabwa ugatsinda
Mugina uyeretse ubugabo.
015 Nshyire umugabe impundu z’icumu rye

Ricuze inkumbi kabiri,
Mwebwe bene ibibiri
Ba Mbabaye imbavu na Mbabazi,
Mbaraga yagiye kugisha
020 I Mavamburo Mamera.

Basobanya bagenzaga Bisobanya-mbibi,
Gisaba-zimwe yigabye
I Buye rya Mushinyaguzi.
Mushikira- ruge uteye ibindi bihugu
025 Umushitsi ningoga,
Mushikama-zimwe wa Nyiramukozi
Na Mukora-ndashi
Indashi yawe ndayikugenzereza.
Ni kane ikagucikira Mizage nabwiwe,
030 Ubwo yabonye ishyano igahabwa umuyaga.

N’ubwo babeshya ngo bagira umuntu
Witwa Umwami iwabo, mu Byanama-nzoka
Kwa Rumira-joro, na Rumira-mpara,
Abatabazi bagata ku ibega.
035 Are data barakubeshya

Nta Mwami yasize iwe Mutaga,
Hari impumyi igasega.
Ukamenya n’uko bazira uruhanga rwawe,
Ruhangaza-nkora rwa Nkubira ya Mikore,
040 Ubwo akubise Nkanda bakagwa intenderi.

N’ab’i Nkoma bumva inkokera ya Karume*
Ahiga agana i Kaza
Bakagwa mu nzoberanyo.
Mbarara urampe urushya nkubwire
Iri cumu ryawe ricuze inkumbi

Warihabwa n’Umwami Rwikorana-miyogoro
045 Rwa Nkoz-uburege ya Bwoba-buke,

Nyirindaro i Busaruza-bageni.
Ye Muganira wa Mugambira-bagabo wa Mugaga
Uwakuye imisomyo i Suri ya Miheto.
Mbonye ko ari we Nyiruruti rutukuye,
050 Ruturumbya-bihugu

Rwa Ntukuye-abasabyi ya Rwimikore,
Ntirigande rigira ingusho.
Ntirivuka warihawe na Mikore, Rukomata,
Uryenze uritsindisha ibyaro.
Mbarara urampe urushya nkubwire
Iri cumu ryawe ricuze inkumbi

055 Warihabwa n’Umwami Ruganza-nsiri,

Rwa Nsinzumugoyi wa Mugabwa
Aba icyuhiro cya Nkende
Kandi ari we izajya mu maboko Mutanda
Ari we uzaramutswa Mutandi i Mutakira.
060 N’urya munsi arasana asukiranya,

Rusukiranya-busoro rwa Nsamira ya Busage,
Avuna se Muhanyi amuha Mukende.
Atanga umugani i Mutarekera
Murekera wa Murahwa,
065 Araherezwa inkoni za Mugesera.

Ingutu izaza gutukana
Tandi aze ategere,
Burima izagutega ingoma.
Mbarara urampe uruhushya nkubwire
Iri cumu ryawe ricuze inkumbi

Warihabwa n’Umwami Murinda-tabaro
070 Wa Ndindiye ya Ndahise,

Mbaraga yatonze Mutama i Tora-bavugusi.
Ni Mutima wayitakaje Kinini na Cyindima,
Kirinda akazana Cyimumugizi.
Mbonye ari we watugira mu ruganda,
075 Rugambirira-bagabo rwa Ngoboka ya Ntarasi,

Nkuba ashaka Nkomati kuza impagazi.
Yagira ngo idahera
Nyamiringa na Nyirayo
I Bunga ya Mashara
080 Umugayo ukaza i Mugogoma.
Mbarara urampe urushya nkubwire
Iri cumu ryawe ruicuze inkumbi

Warihabwa n’Umwami Rwabiza-ngoma
Rwa Ngendo ya Rugombera,
Uwajya kwimiriza Gitoyi i Gitariro
Yagira ngo ajye kubaka i Gitambi
085 N’i Taba rya Gitamba

N’i Giturambya-ntama.
N’aho ahagurukiye aba akuba nk’imvura,
Ruvumba-ntambara rwa Vumera ya Mikore
Akozaho guhiga imihana ahorera Mihigo.
090 Ni Bugabo wakuburaga iz’i Mukubanya,
Na we Mukubanya yerekeje mu Cyugara.
Mbarara urampe urushya nkubwire
Iri cumu ryawe ricuze inkumbi
Warihabwa n’Umwami Ruyogoza-mihana
Rwa Mihigo ya Rwabacuzi,
Uwacuranye ijabiro rya Mugumya-riba.
095 Yica n’iza Muhengeri

Muhirwa ari i Gatwaro,
Uwamutoye Mutega azayisibirira.

Mbarara urampe urushya nkubwire
Iri cumu ryawe ricuze inkumbi
Warihabwa n’Umwami Rukanaga-muheto
Rwa Rukamira na Rukangira
100 Arayitoteza Rukamira-nshotsi.

Ruhima namara kwivugana iri cumu,
Bicuba bya Gicambwa
Azabacira inkamba.
Rucacana-nzarwe, Rucacana mu igaba
105 Rwa Ngoboka ya Ruziga,

Ubwo anyaze Ruzamba i Ruzamuka-bantu.
Ni we Rumeza rwa Rubomboza
Rwanyaga Rubarasi rwa Ndakumbuye
Akamusanga ku Kamonyi.
Mbarara urampe urushya nkubwire
Iri cumu ryawe ricuze inkumbi

110 Warihabwa n’Umwami Rushyanuka-kugaba
rwa Shoreza,

Gashira-bwoba arihoza mu ivugutiro.
Arimuha atageze Mugereranya-ngabo
Karuhura ararigushimira.
Na we aho ariherewe
115 Ntiyasibaga kuriha inkaba,

Amasha arayogogoje atwika Nyakagano.
Mbarara urampe urushya nkubwire
Iri cumu ryawe ricuze inkumbi
Warihabwa n’Umwami Rwukira-bakamyi
Rwa Nkusi ya Gasogwe,
Ntaguhishe intwaro ntwaye impamba.
120 Ntekere ya Nkiranya,

Intwere yahaye inka
Rudora aziha Rugenzera-guheta.
Bukeye ngo azariguhe
Miheto ya Nyirabusage,
125 Samukondo urarikarambura.

Yagira ngo uze urikaraze amakeba ya Rukuge,
Rukenyera yereje Nyamurunga umunyago.
Ni iryawe Ruyege wisha Rugabira-ndonyi
Rwa Ngezi ya Rugera-mwezi
130 Yabaye ishyano mu byaro

Umanitse agati gatimbo,
Utanze umugani Nzabarara
Utangaje ibyaro.
Ye Musukiranya wa Musatsi wa Mushika-mitwe
135 Waba inkwakuzi mu Kizingati.
Ye Mutaguzi wa Mutankoni
Warongorwa i Musama
Ava i Musange akajya i Musesafu.
Bashorera ba Nkishoje Rushorera,
140 Imvura Yabira kuyijyana i Gajoni.

Ntumbone ubusagire
Ngo ni imisigi nagize
Mu misizi ya Gisanganira-ntama na Ntarasa,
Sinatindanye imbare yawe.
145 Ni igituza cyanteye imitima ibiri

Nagabwe nikora kinkura amaguru.
N’aho mboneye icyanzu
I Cyirizwa-nguge
Kwa Nyirakiragira na Kirega-ncuro,
150 Nagukeje nshize agahinda.

Urandwaneho ndaburana,
Makindi ya Nkomeri,
Indwara ebyiri zibasha umuntu.
Ruhaga ruzica ab’i Nkanga
155 Ikazabasibya imirishyo.

Warasaniye Bwagiro biraboneka
Rubuguza urwanira Rugina.
Nta kinyoma wazendanye, Mabano
Wahawe inka zirima uzimara impiza.
160 Uzongera mwo izivuye i Bukuba-pfundo,

N’izivuye i Burora bwa Murogoyi
Iz’ i Buguru waziteranyije
N’izivuye i Cyera-mitwe,
Cyilima arazishima.
165 Bacitse urukenya i Rwimpoma, Rwingabo

Nta gihugu cyabo barayogora kuza.
Uzabatema icyumweru,
Ikindi kizaza
Uzahe abahinzi imihoro kuharima.
170 Simbeshya Mutimbo
Naravuze ntirizatara
Ngira ingusho mu kanwa.
Zime ibihugu byose wihariye wenyine,
Uyogoze imihana wiswe Ndabihamye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya