1. Kujya muri interview nta kintu uzi ku byerekeranye n’imirimo uzahabwa : Ibi bikuviramo kutisanga mu byo ubazwa kuko nta gisubizo uba ubifitiye bityo ukaba wagira ubwoba ugasanga nibyo wari bushobore birakunaniye niyo mpamvu umuntu ufite ikizami cy’akazi aba akwiye kugenda afite igitekerezo ku bijyanye nako kazi 2. Ubusanzwe hari ibyo ugenda wateguye ufite bijyanye n’amakuru y’ibyo uzakora n’aho uzakorera. Icyo gihe iyo ugiye utabisubiyemo ngo wumve ko ubizi utarinze kureba aho wabyanditse, bikuviramo kugira igihunga ukumva hari icyo wibagiwe, Ni yo mpamvu wakagombye kuba ubifite mu mutwe bikagufasha kutagira ubwoba no kumva hari icyo wibagiwe 3. Ushobora kugira ubwoba bwo kubaza ku kibazo runaka utumvise neza uburyo kibajije cyangwa ukacyumva mu bundi buryo budahuye n’ubwo abakubaza babyumvamo ingaruka ya mbere ni uko ushobora gusubiza ibidafite aho bihuriye n’ibyo ukubaza yifuza, kandi nyamara ushobora kubaza uti : “ese ndasubiza muri uru rwego cyangwa hari ukundi nasubiza ?” bityo ukuba mu murongo umwe n’abakubaza 4. Kwiyumvamo ko utari butsinde ngo ubone ako kazi. Iyo ni impamvu imwe ishobora gutuma ucika integer, cyane kandi atari ngombwa. Ugasanga ubwoba ni bwose. Nyamara mu buzima byose birashoboka. N’iyo ako kazi utakabona, hazaza n’ibindi ukomeze ugerageze amahirwe 5. Kuza wakererewe. biri mu mpamvu za mbere zituma umuntu agira ubwoba kuko uzana igihunga mu mutwe ntagahunda irimo ubwoba bwakishe kandi bikanakugabanyiriza amanota kuko ubu tsinzwe kubahiriza igihe. 6. Kuza umeze nk’uwarakaye cyangwa nk’unaniwe, Ushobora kwibwira ko byagufasha gukurikira ariko nyamara ntibiha isura nziza ukubaza. Ahubwo wakagombye gucishamo ukamwenyura aho bibaye ngombwa kuko bifasha ukubaza kubona ko ari kuvugana n’umuntu kandi ukagerageza kumureba mu maso
Shakisha kuri ino site
pa
Ibintu 6 bitera ubwoba mu kizami cy’akazi
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário