Uwavuga ko nta muntu utiyumvamo akantu k’akoba (ubwoba) igihe agiye gukora interview, cyane cyane ashaka akazi akomeyeho, ntiyaba ari kure y’ukuri. Akenshi hari igihe ujya muri interview, ugiye gushaka akazi, ukumva ufite akantu ku mutima k’ubwoba cyangwa k’ingingimira ku mitsindire yawe. Dore bimwe mu byatuma witera icyizere : 1.Gutinya ko bazakubaza ikibazo utazi igisubizo cyacyo : ugomba kumenya ko interview ari ikiganiro kuruta uko wakwibwira ko ari ibazwa. Ibi bizagufasha kurushaho kwiyumvamo ikizere kiruseho. 2. Kumva ko utari bwisobanure neza (poor communication skills) : Ugomba kumenya ko imyitwarire yawe ifite uruhare runini mu buryo uzakora akazi. Kandi niyo bareba cyane muri interview. Ubundi ukwiye kwimenya mu buzima busanzwe, aho ubona ufite intege nke ukahakosora. Kumenya kwisobanura no gutanga ibitekerezo byawe neza ni ibintu bikenerwa kugira ngo ugire icyo ugeraho mu buzima busanzwe bwa buri munsi, si mu kazi gusa. Byitoze rero. 3.Gutinya ko nusubiza bizumvikana ko urimo kwirata cyangwa uri kwiyemera : aha usanga abantu batinya kuba bavuga bimwe mu byo bakoze cyangwa bagezeho ngo bitaza kugaragara nk’aho bari kwirata cyangwa kwiyemera, ariko gutanga amakuru y’ibintu bifatika bikwerekeye bitandukanye no kwirata. Icy’icyingenzi ni uko uba utibeshyera. 4.Ubwoba bwo kuvuga ko aho wakoraga mbere bakwirukanye cg ugatinya ko bizamenyekana nyuma ko wahavuye wirukanwe : iki ni ikibazo gikomerera benshi, ariko na none ugomba kumenya ko hari amategeko akurengera kandi akanakurinda imbere y’ umukoresha wawe keretse iyo wirukanwe ukanamburwa n’uburenganzira ku murimo. 5.Ubwoba bwo kuba udafite ubushobozi buhagije cyangwa ufite uburengeje ubukenewe : Wikwicira urubanza utaragera mu kazi, birashoboka ko ubwoba ufite bw’uko nta bushobozi ufite buhagije budahuye n’imiterere y’umukozi umukoresha wawe yifuza ikindi ntuzi ubushobozi abandi muri kumwe bafite. Niba kandi ufite ubushobozi burengeje ntako bisa, kuko n’ugomba kuba umukoresha wawe byamunezeza kugira umukozi nkawe. 6.Ubwoba bwo gutanga icyemezo cya muganga, ibyemezo by’imyenda mu mabanki ndetse n’ibindi bizamini : ibi ntibivuze ko abakoresha bose babyaka, ariko hari aho ushobora kuzagera usaba akazi bakabikubaza. Uzirinde kubeshya niba hari icyo babikubajijeho. 7.Ubwoba bwo kwibaza icyo wakora igihe ubajijwe ikibazo cyo kukwinjirira mu buzima bwawe bwite : ahanini usanga ibibazo nk’ibi biba byiganjemo ibyerekeranye no kuba uri ingaragu cg se utari yo, ibyo ukunda n’ibyo udakunda, ibigushimisha, ibikubabaza, aho utuye, abana ufite, n’ibindi. Ariko ibi bigomba kugira aho bigarukira, nawe aha uba ugomba kugira ubushishozi ukareba niba nyirukukubaza akubaza ibijyanye n’akazi cyangwa niba we afite izindi nyungu ze bwite zibyihishe inyuma. Niwumva akwinjiriye mu buzima bwite cyane agakabya, uzabimubwire. Ashobora kubikora agira ngo arebe uko ubyitwaramo. Wibuke ko arimo ashaka kureba imyitwarire n’imyifatire yawe (caractere/character) 8.Ubwoba bwo kwibaza icyo intoki zawe zakora mu gihe cya interview : iki nticyakagombye kuba ikibazo kuko nta bundi buryo bwo kuziyoboramo wakoresha. Kuko iyo uvuga uzijyana aho ushatse bityo rero nta mpamvu yo kuzitaho cyane. Gusa na none ntuzakabye, ngo uzitware uko ushaka. Tuza. 9.Ubwoba bw’uko wagaragara nk’ukonje cyangwa ufite ubwoba mu gihe cya interview : ugomba kumenya kwiga ko iyo ugeze imbere y’ukubaza ugomba guhagarika gahunda zose ufite mu mutwe, ukagerageza kumva kandi ukamenya ko hari icyo ukeneye ari cyo akazi, hanyuma ukigirira ikizere ukumva ko ari wowe nta wundi. Igihe uzaba wabyize uzageraho ubone ko ari ibintu byoroshye. Fata ko interview ari ikiganiro, utuze, ubundi uganire n’abakubaza. 10.Ubwoba bwo kwibaza icyo wakora igihe uwakubajije akubwiye ko wasubije nabi kandi wowe wabonaga byari byoroshye kandi wumva ko wanabisubije neza : aha wowe nta kindi uba ugomba gukora uretse kugumana umutuzo wawe ugategereza igihe bazatangariza abatsinze. Hariho n’igihe aba ari kugira ngo agushyire kuri stress, mbese ase n’ugutesha umutwe arebe uko ubyitwaramo. 11.Ubwoba bwo gusobanura uko wigeze guhagarikwa mu kazi igihe runaka : hari uburyo bwiza kandi bworoheje bwo kuba watanga amakuru nk’aya bikaba byanatuma usigarana indi sura mu maso y’ugomba kuba umukoresha wawe, bitewe n’uburyo wabisobanuye kuko ibintu nk’ibi mu kazi bibaho, nta muntu udakosa. 12. Kumva ko utazwi ko n’ubundi biyererutsa, ko nta kazi bazaguha : ibi nugenda wabyishyizemo bizatuma udatanga ibisubizo bikwiye, bitumen ushobora no kubwira ibidakwiye abakubaza. Icyatumye uza ni uko ushaka akazi. Icyatumye bagutumaho, ni uko watsinze ikizamini cyanditse, kandi ni uko bagufitiye icyizere.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibintu 12 bituma umuntu ajya muri interview atiyizeye
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário