Nujya kwaka akazi rero, umenye ko akenshi bikunze kuba ngombwa ko babanza bakaguha ikizamini cyanditse.
Usanga ahenshi kandi kibanziriza interview, noneho abagitsinze bakaba ari bo bajya kuyikora.
Umukoresha aba akeneye kumenya niba aguhaye akazi washobora kuzuza neza inshingano zawe, mbese niba ufite ubuhanga n’ubumenyi bihagije.
Gukora ikizamini rero bishobora gutuma wiyumvamo ko ari nk’aho wasubiye ku ntebe y’ishuri. Ariko witeguye neza, burya ikizamini cy’akazi kiroroha cyane.
Soma, wige ibintu byinshi bishoboka bijyanye n’umwanya usaba ;
Soma amakuru yose ajyanye n’ikigo urimo usabamo akazi ;
Reba umukozi waba uzi uherutse gutsindira umwanya ujya gusa
n’uwo uzabarizwa, maze aguhe ibibazo yabajijwe urebe niba
washobora kubisubiza ; Reba kuri internet cyangwa mu bitabo byabigenewe imwe mu
myitozo ‘ikizamini cy’akazi uyikore.
Sem comentários:
Enviar um comentário