Umugabo w’imyaka 50 yaje kwihererana mushiki we nawe ufite imyaka isaga 55 aramwivugana, amuhoye ko iteka uyu mushiki we umubuza umutekano wo kuba yakwiryamira. Aba bavandimwe bakaba ba banaga bose ari ingaragu mu inzu imwe aho buri wese yari afite icyumba cye.
Nkuko byatangajwe n’umushinja cyaha wa Repubulika wa Nimes ariwe Robert Gelli yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 50 yishe mushiki we amwicishije ibyuma byinshi harimo kimwe yamuteye mu mutima ikindi mu muhogo.
Robert Gelli ya komeje avuga ko, ibi yaje kubikora nyuma yuko uyu umushiki we yahoraga aza aho uyu musaza we arara cyane cyane ni mugoroba na kare kare mu gitondo amubuza kwisinzirira.
Uyu mugabo yaje kumarana umurambo wa mushiki we imuhira amasaha agera kura 24 atarawerekana. Nyuma yaje kujya kwa mushiki we wundi bari baturanye amubwirako amushaka mu rugo iwe ko ari cyo ashaka kumwereka. Akaba yaramwiciye ahitwa Tresques mu gihugu cy’ubufaransa aho bari batuye.
Uyu mugabo uzwiho kuba acecetse cyane kandi uvuga make ubu akaba ari mu maboko y’ubutegets i aho ateganyijwe kuburanishwa n' ubucamanza.
Sem comentários:
Enviar um comentário