Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amateka y'Ibihugu-nkiko by'u Rwanda rwa Gasabo III

10. Ingoma y’u Bugamba-Kigamba

Abami b’icyo gihugu ni Abagesera b’Abahinza. Ingoma-ngabe yabo ikitwa Kayenzi, nyuma yaho yaje kuba Iravumera ku bwa Nkwakuzi I Ruvugamake ari nawe mwami w’ikirangirire uzwi cyane mu mateka y’ubwami bwa Bugamba. Babarizwaga muri Komini Kibirira ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Ngororero).

11. Ingoma y’i Gisaka

I Gisaka cy’Abazirankende cyarimo impugu eshatu : Migongo y’I Burasirazuba(Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo). Ubu ni mu Karere ka Kirehe ; Gihunya rwagati(Komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza n’igice cy’Akarere ka Ngoma ; Mirenge y’i Burengerazuba(Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo), ubu ni mu Karere ka Ngoma.

I Gisaka cyarigengaga kikagira n’Ingabe yacyo Rukurura. Abami b’icyo gihugu bari Abagesera. Umwami uzwi cyane mu mateka y’i Gisaka ni uwitwa Rugeyo Zigama, ariko amaze gutanga abahungu be Mushongore na Ntamwete basubiranyemo barwanira ingoma.

Mushongore yitabaza umwami w’u Rwanda Mutara II Rwogera, Ntamwete Rwogera amucura inkumbi aramwica yigarurira atyo Gisaka.

12. Ingoma y’u Bugara

Ingoma y’u Bugara yategekwaga n’Abami b’Abacyaba, ikirangabwoko cyabo cyari Impyisi, Ingoma-Ngabe y’Abacyaba yari Rugara.

Icyo gihugu cyabumbaga ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo(Komini Ruhondo na Cyeru byo mu Ruhengeri) ; ubu ni mu Karere ka Burera, kigashora muri Mukungwa na Base(muri Komini Kigombe, Nyakinama na Nyamutera), ubu ni mu Karere ka Musanze hanyuma kikarenguka mu Ndorwa y’u Bushengero no mu Bufumbira. Muri utwo turere harimo akagiye mu gihugu cya Uganda.

Umwami wabo wamamaye ni Nzira ya Muramira, umwami w’u Rugara wahiritswe ku mayeri ya Ruganzu Ndoli yigize “Cyambarantama “.

13.Ingoma y’i Nduga

Ubwami bwa Nduga bwari ubw’Ababanda, ikirangabwoko cyabo cyari Igikona, niyo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y’Ababanda. Ingoma–Ngabe yabo yari “Nyabihinda”.

Nduga y’Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo hambere. Bakunda kuvuga ngo Nduga Ngari ya Gisali na Kibanda.Gisali ni muri Komini Ntongwe(Akarere ka Ruhango ) naho Kibanda ni muri Komini Mushubati(Akarere ka Muhanga), kubera ko yageraga muri izo mpugu zose.

Nduga Ngari yari ibumbye Perefegitura ya Gitarama yose uko yakabaye(Muhanga, Kamonyi, Ruhango) ukongeraho Komini Nyabisindu, Shyanda, Ntyazo na Muyira ho muri Butare(mu Karere ka Nyanza n’agace gato ka Huye).

Ababanda bigeze no kwambuka Nyabarongo ku buryo inka zabo bazuhiraga hano mu Muhima wa Kigali. Wasangaga bari mu gihande gihurutuye kuva mu Rwankeli(Akarere ka Nyabihu) kikagera muri Gitarama unyuze mu Buhoma, mu Bushiru, mu Bukonya, mu Kingogo no mu Ndiza. Ababanda bari bagize kimwe cya gatatu cy’abatuye ako gace.

Umwami wa Nduga y’Ababanda uzwi cyane ni Mashira wa Nkuba ya Sabugabo, akaba yarivuganywe na Sebukwe Mibambwe I Mutabazi I Sekarongoro, Umwami w’ I Rwanda rwa Gasabo.

Mashira amaze gupfa bamushyize mu mandwa, akabandwa n’abantu bari bazi icyo gihugu, uretse nyine “Imfura”. Aha bigaragara ko yari umuntu ukomeye cyane.

Ababanda bari batunze inka nyinshi, umwe mu bamamaye muri ubwo butunzi ni Senteteri wari utuye ahahoze ari Komini Muyira(ubu ni mu Karere ka Nyanza) ku buryo bazitaga “Urukubazuba”.

14. Ingoma y’u Bwanamwali

Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma –ngabe yabo ikitwa Rugoruhindingoma. Babarizwaga muri Komini Giciye ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Nyabihu). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

15. Ingoma y’u Buhoma

Abami b’icyo gihugu ni Ababanda b’Abahinza. Ingoma –ngabe yabo yari Nkandagiyabagome. Babarizwaga muri Komini Nyamutera ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Gakenke). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

16. Ingoma y’u Bukonya

Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma –ngabe zabo zari Rubuga na Ruvugamahame. Babarizwaga muri Komini Gatonde ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Gakenke) ari naho hari umurwa mukuru wabo. Amateka ntagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

Ibitabo byifashishijwe :

- Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)
- Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis) -Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.) -Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger) -Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) -Ingoma I Rwanda (P.SIMPENZWE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya