Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Biragoye ko Umuntu Yamenya Ubwoko Bwe-Mgr Bigirumwami

Mgr Bigirumwami

Uruhererekane rw’ibitekerezo byagiye biranga ubuzima bwa Musenyeri Bigirumwami Aloys uko bingana byose byarwanyaga ivangura ry’amoko n’ibindi bibi bisa nabyo.

Mu bushakashatsi bwe ku mbonezamubano muri sosiyete Nyarwanda, Musenyeri Aloys Bigirumwami yerekanaga ko hari ikibazo gikomeye ku bayobozi bari bafite inshingano zo guteza imbere u Rwanda.

Icyo nta kindi ni icya amoko cyangwa ikibazo cyagaraga mu mubano hagati y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Bigirumwami yakomeje kwibaza ati : “Ni nde Muhutu ? ni nde Mututsi, ni nde Mutwa ?, ese ni nde wamenya ubwoko bw’uwundi agendeye ku miterere , inkomoko, ubutegetsi cyangwa ubukire.”

Musenyeri Bigurumwami yatanze ingero z’Abanyarwanda badahuje ubwoko bagiye barongorana mu Turere two hambere aho twavuga nka Nyanza - Nduga, Kigali - Busanza, Kibuye na Kinyaga, igitekerezo cyari kumenya icyo abantu bari batuye hafi y’abantu badahuje amoko babanaga.

Bumwe mu buhamya bwa Musenyeri Bigirumwami agira ati : “Nyamara birakomeye kumenya gutandukanya Umuhutu, Umututsi n’Umutwa ugendeye ku shusho n’ireme ubwanjye nari nzi ntashidikanya ko ndi Umututsi gusa naje gutungurwa ndi gusoma igitabo cya Padiri Delmas cyavugaga kinemeza ko Abagesera ari Abahutu.”

Bigirumwami wavutse ku itariki ya 22 Ukuboza 1904, yari umwe mu bahungu ba Yosefu Rukamba wari mu bayoboke ba mbere b’idini rya Gikirisitu muri Misiyoni ya Zaza yashinzwe mu mwaka w’i 1900. Musenyeri Bigirumwami yinjiye muri Seminari Nto ya Kabagayi afite imyaka 10 y’amavuko amaze kwiga Seminari Nkuru ahabwa ubusaseridoti ku ya 26 Gicurasi 1929.

Bigirumwami niwe Munyarwanda wa mbere wagiriwe ikiriyo mu rwego rw’igihugu ubwo yitabaga Imana mu mwaka w’i 1986.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya