Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amateka y'Uko u Rwanda Rwagiye Rwaguka II

1. Igitero cyigaruriye u Buliza

Nyuma y’aho Ruganzu I Bwimba abimburiye Abami b’u Rwanda gutera ibitero byo kwagura igihugu, hakurikiyeho Cyilima I Rugwe umuhungu we wari umusimbuye ku Ngoma, niwe wateye igitero cyibasiye Ingoma y’u Buliza yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera bo mu bwoko bw’Abasinga. Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’u Bumbogo bwahoze bwitwa u Busarasi (muri Komini Musasa, Rushashi na Tare ho muri Kigali).Ubu ni mu Karere ka Gakenke. Hari mu hahoze hagizwe na none n’u Buliza nyir’izina (muri Komini Rutongo, Mugambazi na Shyorongi ho muri Kigali).Ubu ni mu Karere ka Rulindo. Umurwa Mukuru w’u Buliza wari Nyamitanga ho kuri Jari. Icyo gitero kikaba cyarabereye mu Cyi ryo mu w’1345.

Icyo gitero cyibasiye cyane Umwami w’u Buliza Mugina, n’uko Rugwe ashirwa amucuze inkumbi. Ingabe yabo Bushizimbeho Abanyarwanda barayinyaga. Ingoma y’u Buliza izima ityo, abatware n’abaturage b’izo mpugu bayoboka ubwami bw’i Gasabo. Aha akaba ari naho havuye imvugo igira iti : “u Buliza bwa Gasabo“ kuko ariyo mfura mu bihugu Ingoma y’i Gasabo yigaruriye bwa mbere.

2. Igitero cyigaruriye u Bwanacyambwe

Igitero cyibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe cyagabwe na Kigeli I Mukobanya umuhungu wa Rugwe, ahasaga mu w’1378. Ingoma y’u Bwanacyambwe nayo yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera kimwe n’iy’u Buliza. Ni ukuvuga ko nacyo cyayoborwaga n’Abasinga.

Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’u Bwanacyambwe nyir’izina (muri Komini Nyarugenge, Rubungo na Kanombe ho muri Kigali). Ubu ni mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro. Hahoze hagizwe na none n’u Buganza bw’Epfo (muri Komini Murambi, Muhazi, Mukarange na Rutonde ho muri Kibungo na Bicumbi ho muri Kigali). Ubu ni mu Turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo. Icyo gitero cyagabwe na Mukobanya cyanesheje umwami w’u Bwanacyambwe Nkuba ya Nyabakonjo ahungira i Bugufi amaze kuneshwa. Nyuma Ingoma-Ngabe y’u Bwanacyambwe Kamuhagama nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya. Ingoma y’Abongera yazimye burundu. Muri iyo myaka ninaho habaye igitero cya mbere cy’Abanyoro (bwari ubwami buherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Uganda), cyaje gukurikirwa n’igitero cya kabiri cy’Abanyoro, ari nacyo cyatumye umuhungu we Mibambwe I ahunga.

Icyo twavuga aha, tukiri ku mateka ya Kigeli Mukobanya, ni uko ariwe Mwami wa mbere wadukanye amatwara yo gutegeka igihugu wenyine nta bigereka(yifashishije bene cyo batsinzwe). Aha bikaba bigaragara ko we ntawe bigeze bagabana igihugu nk’abandi Bami b’ibihugu by’abaturanyi by’Abahinza n’Abahima, aho Umwami yagabanyaga igihugu abana be cyangwa se abo bava inda imwe. Kandi n’abandi Bami bamubanjirije, iyo bamaraga gufata ibihugu ntibicaga cyangwa se ngo bambure ubuyobozi abami bene igihugu. Ahubwo babarekeraga igihugu, ahubwo bakajya bazanira amakoro n’amaturo Abami b’i Gasabo. Ariko we yadukanye amatwara yo kubakuraho no kubica, ibihugu yigaruriye akoherezayo Umutware wo kumutwarira ako Karere.

Inganzo z’Abanditsi twisunze : Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis), Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959), Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger), Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis), Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.), Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels), Ingoma I Rwanda 1992 (P.SIMPENZWE Gaspard), Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels).

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya