Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amateka y'Uko u Rwanda Rwagiye Rwaguka IV

3.3. Inkurikizi, nyuma y’ubutegetsi bwa Mibambwe I Sekarongoro

Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I amaze gutanga nyuma yo kuzengereza Nduga y’Ababanda, yasimbuwe ku Ngoma n’umuhungu we Yuhi II Gahima, mwene Mibambwe I na Matama ya Bigega wategetse ahasaga mu w’1444 kugeza mu w’1477. Yatangiye ashimangira ubutegetsi bwa Se mu Nduga yari asize yigaruriye. Hanyuma yatangiye kugaba ibitero byo kunyaga inka n’abagore mu burengerazuba bw’u Rwanda agera I Nzaratsi mu Nyantango na Bwishaza ndetse no mu Rusenyi ho mu Karere ka Karongi. Aho hose ariko baramurwanyije ntiyahamara kabiri. Mu burasirazuba yateye u Buganza bwa Ruguru hafi yo mu Mubari ho mu Ngoma y’i Gisaka, mu majyepfo atera u Bungwe ariko ntibyamuhira.

Yuhi II Gahima amaze gutanga, abana be barwanira ingoma, banga kuyoboka Ndahiro II Cyamatare wari umaze kwima ingoma asimbuye Se Yuhi II Gahima ahasaga mu w’1477 kugeza mu w’1510, u Rwanda rucikamo ibice bibiri : Igikomangoma Juru yigarurira igice cyo hakuno ya Nyabarongo ( u Buliza ), naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro. Juru amaze gupfa, murumuna we Igikomangoma Bamara ashaka kumusimbura . Kugirango abigereho, yiyemeza gutatira abavandimwe, yitabaza Nsibura Nyebunga, umwami w’Umushi (i Bunyabungo ) wari umaze kwigarurira Ijwi. Ndahiro Cyamatare yagize amakenga akomeye cyane, ahita afata Igikomangoma Ndoli wagombaga kumuzungura ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge Nyabunyana wabaga i Karagwe kugirango hato umuryango we utazashira, u Rwanda rukabura Umwami.

Nsibura Nyebunga atera u Rwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu rwabereye muri Komini Kibilira ( ubu ni mu Karere ka Ngororero ) Ndahiro II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama ,yambutse umugezi wa Kibilira. Ingoma –Ngabe Rwoga ababisha barayinyaga. Ubwo u Rwanda rwasaga n’urugiye kuzima ruzize amacakubiri yo kurwanira Ingoma.

Mu gihe u Rwanda rwari rugeze aharindimuka rumaze imyaka igera kuri 7 rutagira Umwami n’Ingoma-Ngabe, uwitwa Kavuna Karyankuna yemeye kwitangira igihugu, agenda ararika abantu b’ingenzi bari hirya no hino bamufasha kujya gushaka uwakura u Rwanda ahabi. Aza kugera i Karagwe , atekerereza Ndoli aho abundiye (Guhunga k’umwami byitwa kubunda ) uko u Rwanda rwononekaye, amubwira ko hari abiteguye kumwakira.

Ubwo Ndoli yarabundutse (guhunguka kw’Umwami ) yambuka Akagera, ariko asiga abwiye abasare ngo ntibambutse Kavuna wari wasigaye inyuma. Ni naho havuye Insigamigani ngo :”Yarushye uwa Kavuna “ Kuko yaruhiye igihugu, ariko Ndoli amuhemukira atyo. Ndoli araza yima ingoma y’i Rwanda afata izina rya Ruganzu II Ndoli.

4. Ibitero bya Ruganzu II Ndoli

Ruganzu II Ndoli, ahungutse akigera i Rwanda avuye i Kalagwe kwa Nyirasenge Nyabunyana, yahise akomeza ingoma ya Se Ndahiro Cyamatare. Ku Ngoma ye yihutiye kwihimura ku bihugu byazengereje u Rwanda kugeza ubwo bihungishije umwami warwo, icyo gihe ahera ku Ngoma y’u Bunyabungo. Ndoli yabaye umwami w’ikirangirire mu mateka y’ u Rwanda, akaba ari nawe Mwami wa mbere watangiye kugaba ibitero byinshi byo kwagura igihugu.

Ruganzu yari afite ingabo zitwa “Ibisumizi” wari umutwe w’ingabo ze, zari intwari zikabije kurwana, ku buryo Ruganzu yigaruriye ibihugu abikesha Ibisumizi. Dore Itonde ry’ibihugu bimwe na bimwe Ruganzu Ndoli yigaruriye :

4.1. Igitero cyatsinze u Bunyabungo

Igitero cya mbere cya Ndoli yakigabye mu Bunyabungo bwa Ntsibura Nyebuga (Bukavu y’ubu) wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Se Ndahiro Cyamatare .Icyo gitero yakigabye ahasaga mu w’1517. Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya u Bunyabungo akabugusha ruhabo. Ahera ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma naryo ararinesha. Icyo gihe yica Nsibura Nyebunga umwami w’u Bunyabungo yihimura atyo.

4.2. Igitero cyatsinze u Bugara

Ruganzu Ndoli arakomeza atera Nzira ya Muramira Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro, nibwo amucuze inkumbi Abasizi bamuririmba bamwita Cyambara-Ntama, cyigaruriye u Bugara.

Icyo gitero cyaje gikurikiranye n’icyo yagabye i Bunyabungo, yakigabye ahasaga mu w’1517. Ingoma ya Bugara yategekwaga n’Abami b’Abacyaba,Icyo gihe anyaga Ingabe yabo Rugara Ingoma ya Bugara yategekwaga n’Abami b’Abacyaba. Icyo gihugu kikabumba ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo (Komini Ruhondo na Cyeru byo mu Ruhengeri ). Ubu ni mu Karere ka Burera. Kigashora muri Mukungwa na Base (muri Komini Kigombe, Nyakinama na Nyamutera ). Ubu ni mu Karere ka Musanze na Nyabihu. Kikarenguka mu Ndorwa y’u Bushengero no mu Bufumbira. Muri utwo turere harimo akagiye mu gihugu cy’Ubugande.

4.3. Igitero cyatsinze u Buhoma

Ruganzu Ndoli ntiyigeze agoheka na mba ! yarakomeje atera ibihugu bituranye n’u Bugara yari amaze kwigarurira. Ntiyatindiganyije ahera ku Ngoma y’u Buhoma Abami b’icyo gihugu ni Ababanda b’Abahinza.

Babarizwaga muri Komini Nyamutera ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Nyabihu).Ako gahugu ntikanamugoye kuko kari na gato cyane, icyo gihe agahindura umusaka, anyaga inka, abagore n’abana. Ingoma – ngabe yabo Nkandagiyabagome, arayinyaga. Ingoma y’u Buhoma izima ityo.


Inganzo z’Abanditsi twisunze

1. Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis)

2. Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959)

3. Le Rwanda ancien et moderne, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger)

4. Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)

5. Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.)

6. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)

7. Ingoma I Rwanda1992 (P.SIMPENZWE Gaspard)

8. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya