Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Application igenewe abasore b'ingaragu

Application nshya igenewe iPhone iha abasore b'ingaragu uburyo bwo kugira inshuti z'abakobwa. Iyo nshuti ibahamagara inshuro nyinshi ku munsi ikababwira amagambo meza anyuze umutima. Ariko iyo nshuti iba kuri telephone gusa, ntibaho mu buzima busanzwe.

"Mukunzi, ninjye". Uko niko iyo application yitwa, imaze iminsi mike itangijwe. Igaragaramo umukobwa witwa Mina w'imyaka 22 uhamagara nyiri telephone inshuro nyinshi ngo amwifurize ibihe byiza, cyane cyane igihe agiye kuryama amwifuriza ijoro ryiza no kubyuka neza kandi akamwibutsa kwiyitaho ngo agire ubuzima bwiza.
Ikindi ni uko buri uko Mina ahamagaye, hagaragara video kuri telephone. Umukobwa ugaragara muri iyo application yaba akomoka muri Koreya y'epfo. Yafaye ubutumwa bugera ku 100 bugenewe abasore b'ingaragu.

Iyo application yatekerejwe kandi ishyirwa mu bikorwa na sosiyeye yitwa Nabix. Ikaba igenewe abasore batagira inshuti z'abakobwa nk'uko bikomeza bisobanurwa n'abayikoze. Igitandizwa, yahise yitabirwa n'abantu bagera kuri 80 000 buri munsi.

Ngaho rero twababwira iki abakora application. Ibitekerezo nk'ibi si ibyabuze ahubwo bahuze ababishyira mu bikorwa.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya