Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Barashaka kubaka stade ku Kwezi

Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika muri kaminuza ya California, abanyeshuri ngo baba barimo gushaka kuzubaka sitade y'imikino ku kwezi.

Nkuko bikomeza gushimangirwa n’aba banyeshuri ngo iki gitekerezo bakimaranye igihe dore ko banaboneye izina iyi sitade mbere yuko yubakwa. ikaba izaba yitwa “Le SILO”.

Iyi stade rero izaba iherereye ku kwezi ikaba ngo izajya iberamo amarushanwa mpuzamahanga. Si inyubako ya sitade gusa kuko ngo hazubakwa yo na ma hoteli yo kuzajya babamo mu gihe bazajya baba bitabiriye imikino izajya ibera kuri iyi stade.

Aha ariko impungenge ni zose kuko ukwezi guherereye muri kilometero 384 500, bikaba bizaba imbogamizi zo kujya babona abantu bitabira amarushanwa kuri iyi stade dore ko bizasaba ubushobozi butari hasi na gato. Igikomeje kandi kwibazwaho nanone ni uburyo ki aba banyeshuri bazabasha kubona buri kimwe cyose kugira ngo barangize izi nyubako.

Aha na none bamwe batangiye kuvuga ko ari inzozi ibyo bitazagerwaho niba bizanagerwaho atari vuba aha. Ese wowe urabyumva ute? Tugiye kujya turebera imikino ku kwezi!

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya