Umukobwa w’imyaka 10, aherutse kwibaruka umwana mu gihugu cya Espanye nk’uko bitangazwa n’urubuga El Pais.
Uwo mubyeyi udasanzwe kubera imyaka ye mike, akomoka mu gihugu cya Rumaniya, igitsina cy’umwana yibarutse ntikiratangazwa, ikizwi gusa ni uko we n’umwana we bifashe neza aho bari kwitabwaho n’abaganga.Uko kubyara kudasanzwe kugiye gutuma abashinzwe ubuzima batangira hatindura politiki yabo mu byerekeye inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’inyororokeye mu mashuri kuko ubusanzwe abanyeshuri batangiraga guhabwa izo nyigisho bageze ku myaka 13.
Ibyo si ubwa mbere bibazo kuko no mu gihugu cyacu byigeze kubaho ko umwangavu w’imyaka 9 yibaruka umwana. Ese ibyo biterwa no kutamenya iby’ubuzima bw’imyororokere cyangwa se hari ikindi kibitera?
Ese ni ubuzima bubi abo bana bababayeho butuma bishora mu mibonana mpuzabitsina hakiri kare batitaye ku ngaruka zirimo nko gutwara inda z’indaro harimo n’indwara zidakira nka SIDA n’izindi zifatira mu myanya myibarukiro?
Igisubizo nyacyo cyaboneka umuntu akoze ubushakashatsi bwimbitse kuri icyo kibazo cyangwa se abantu baba bafite icyo babiziho bakagira icyo babitubwiraho, ubwo bufasha nkaba nemeza ko bwafasha benshi mu babyiruka kuko akenshi babona ibintu bibagwirira ariko batarabiteganyije.
Sem comentários:
Enviar um comentário