Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), umugabo uzwi ku izina rya Yupeng Deng w`imyaka 51 y`amavuko akaba afite inkomoko mu gihugu cy`U Bushinwa yakoze ikintu gitangaje mu rwego rwo hejuru: umutwe w`igisilikare utazwi na leta, kandi ukora ku mugaragaro !!!
Ibi yabigeze ho yifashishije bamwe mu basore bakomoka mu gihugu cy`u Bushinwa baba muri USA mu buryo butemewe n`amategeko, abasezeranya ko kwiyandikisha muri uwo mutwe w`ingabo byari kubahesha impapuro n`ibyangombwa bibemerera kubaho nk`abaturage bemewe n`amategeko.
Mu bindi yabasabaga harimo amafaranga angana n`amadolari 450 yo kwiyandikisha (atangwa inshuro imwe), ndetse n`andi 120 atangwa buri mwaka nk`umusanzu. Ibi rero yaje kubigeraho kuko mu gihe kingana n`imyaka ibiri yose uyu mutwe w`igisilikare wari umaze kugwiza abasilikare 100 bose kandi wakoze imirimo itandukanye cyane cyane ahitwa mu kibaya cya San Gabriel muri leta ya California.
Imbere y`ubutabera
Uti rero ikinyoma rutura cy`uyu mugabo cyaje gutahurwa gite…
Hari muri porogaramu yo gukora ibizamini by`indwara zitandukanye bya kozwe na Miniseteri y`ingabo (Pentagone) ifatanyije na minisiteri y`ubuzima, ubwo abasore b`uyu mutwe (bose bakomoka mu Bushinwa) babazwaga ibibazo bitandukanye bakajya basubiza ibiterekeranye…
Nkuko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyabitangaje, uyu mugabo yaje gufatwa ashyikirizwa ubutabera taliki 12 Mata uyu mwaka, urubanza rwe rwahise rutangira taliki 13. Idosiye ye irimo ibyaha aregwa bigera kuri13 bitandukanye, muri byo hakaba harimo icy`ubucuruzi bw`abantu no gukoresha impapuro mpimbano.
ni ugutegereza tukareba urwo bazamukatira niba ibyo ashinjwa bimuhamye.
Shakisha kuri ino site
pa
Umutwe w`igisilikare wa baringa muri USA
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário