Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Bafatiwe inyuma ya Katedrali basambana

I Cambrigeshire mu Bwongereza, umugabo yaciwe amande y’amapawundi 130 azira kuba yarafashwe ari mu rukundo (asambana) n’inshuti ye inyuma ya katedrali.

Uwo musore w’imyaka 23, akaba yarafatiwe mu cyuho we n’inshuti ye inyuma ya Katedrali yitiwire Ely mu gace ka Cambrigeshire.

Abo bakundanyi bakaba barabonywe n’abakristu bo muri iyo paruwasi igihe bari bibereye mu byabo mu busitane bukikije Kiliziya maze babahamagariza polisi.

Uwo musore akaba yarasabye imbabazi avuka ko yatwawe n’irari agakora ibidakorwa. Ku kirego ko basambaniraga aho hantu hatagatifu, uwo musore akaba yaragihakanye avuga ko icyo yakoraga ari ugucaressa(carresser) no gusoma iyo nshuti ye gusa.

Ibyo ntibyabujije ko boherezwa mu rukiko. Akaba yarahamwe n’icyaha cyo gusambanira mu busitani bwa Katedrali.

Uwo musore yahise acibwa amande y’amapawundi 130 ahanini bitewe n’uko icyo cyaha yagikoze ari kuwa gatandutu kandi mu masaha y’icamunsi mu gihe abana benshi n’ababyeyi babo baba koranye baje gusenga no gusura iyo katedrali.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya