I Newcastle mu Bwongereza, abakozi ba Agence ya Marketing na Design bafashe icyemezo cyo gukora akazi bambaye ubusa mu gihe cy’umunsi umwe mu rwego rwo kugarura moral no gushyira umutima hamwe.
Umwe mu bajyanama bu buzima mu byerekeye akazi, avuga ko kuva aho abakozi bagera kuri 6 birukaniwe kubera ibibazo by’umutungo bitari byifashe neza, hafashwe icyemezo cyo gushyiramo uwa gatanu abakozi bazakora akazi kabo bambaye ubusa kugira ngo bagarure umutima wo gukorera hamwe. Yagize ati: “Mu kwiyambura imyambaro, abakozi baziyambura n’ibyabatundukanyaga byose babonereho baganire ntakwishishanya”.
Nubwo ubwo ibyo bisa n’ibisazi nyamara byageze ku ntego zabyo. Nyuma y’icyumweru kimwe, abakozi bagaruye moral kandi barifuza ko icyo gikorwa cyakomeza. Abakozi babiri gusa niba banze kwiyambura byose basigara bambaye amakariso.
Sam Jackson, umucungamutungo w’iyo agence niwe mugore wenyine wakoze akazi yambaye ubusa buriburi. Yagize ati: “Bigitangira numvaga biteye ubwoba ariko nageze aho ndabimenyera. Byadufashije kuganira hagati yacu nta kwishishanya ku buryo butigeze bubaho mbere. Ubu ikigo cyacu cyarushijeho gutera imbere”.
Sem comentários:
Enviar um comentário