Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Yateye Barack Obama igitabo!

Mu gihe George W. Bush yatewe inkweto, Obama we yatewe ibitabo! Ibyo byabaye ku cyumweru gishize ubwo yari muri kampanye mu ntara ya Filadelifia aho yateguragara amatora y’abadepite maze umugabo agira atya amutera igitabo.

Uwo mugaba yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ariko nyuma gato aza kurekurwa nta yandi mananiza.

Yashakaga ko Perezida asoma icyo gitabo:

Iperereza ryakozwe rikaba ryaragaraje ko igikorwa ye nta bushotoranyi cyari kigambiriye cyangwa se gukomeretsa umukuru w’igihugu. Ahubwo uwo mugabo, ubundi uzwiho gukunda bikabaje Barack Obama, yafuzaga ko Perezida asoma icyo gitabo yari amaze kwandika. Umutwe w’icyo gitabo ukaba utaramenyekana kugeza ubu.

Nubwo wenda icyo gikorwa nta ntabi cyari kigamije ariko ntawari ukwiye kwitwaza ibyo ngo abe yabangamira umutekano w’umukuru w’igihugu. Twizere ko hano mu Rwanda ntawuzagerageza ubusazi nk’ubwo.

Umukuru wacu yashyizeho umuntu abaturage bashobora kumusanga akabakemurira ibibazo; aho kuba warota kumutera igitabo wamusanga ukakimushyikiriza, akagisoma ndetse akanakugira n’inama y’uburyo washobora kucyandika neza kigakundwa na benshi kuko nawe azwiho gukunda gusoma cyane.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya