Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Bahisemo kwiyahurira hamwe

Umuryango w’abantu batatu, umugabo n’umugore we n’umwana wabo wafashe icyemezo cyo kwiyahurira hamwe muri arrondissement ya 13 mu mugi wa Marseille mu gihugu cy’Ubufaransa. Polisi ikaba yarasanze umugabo w’imyaka 52 yimanitse kandi yanirashe n’isasu mu mutwe, umuhungu we imyaka 25 nawe aryamye nawe yishwe n’isasu, naho umugore we w’imyaka 50 yishwe no kunywa imiti y’indengarugero.

Uwo muryango ukaba warakoze icyo gikorwa kigayitse kandi gikwiye kwamaganirwa kure nyuma y’aho babigiriyemo umugambi nk’uko amagambo agaragara mu ikayi ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyo mu Bufaransa cyitwa La Provence gifite ibigaragaza.

Amagambo ya nyuma agaragara muri iyo kayi bise “Confessions d’un enfant dont la vie a basculé”, mu kinyarwanda bisabanuye “Ukwicuza k’umwana wananiwe n’ubuzima bwe”, agira ati: “Uyu munsi twagashe icyemezo cyo kwiyaka ubu buzima butagira gahunda... Twese uko turi batatu twiyemeje gupfira hamwe”.

Mu gusobanura icyo gikorwa cyo kwiyahurira hamwe, uwo muryango ugaruka ku bibazo by’ubukungu wanyuzemo n’uburwayi bwa umubyeyi w’umugore wari urwae indwara ya Parkison.

Icyo kinyamakuru kikibona iyo kayi cyabimenyesheje Polisi ariko ihagera yatinze bose barangije kwiyahura. Birashoboka ko ibyo byabaye kuwa mbere mu masaha y’igicamunsi kuko mu gitondo bari babashije gufungura iduka ryabo. Nyuma y’aho ntawongeye kubaca iryera.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya