Umukuru wa komini ya Cugnaux mu Bufaransa, Philippe Guerin, yatanze iteka ribuza abantu bose badafite caveax(akazu gato kajya gusa n’ubuvumo kaba munsi cyangwa iruhande rw’inzu nini) gupfira ku butaka bwa komine ye. Mu kwisobanura umukuru wa komini akaba yaravuze ko iryo tegeko rwatewe n’uko ku irimbi ry’iyo komini hari ibibanza bitagera kuri 20.
Muri iyo komini abantu bagera kuri 60 bitaba imana kuri mwaka, ariko abategetsi bafite impungenge ko uwo mubare wakwiyongera kuko abaturage abakomine benshi bamaze kugera mu zababukuru.
Impamvu y’iryo teka risekeje ni ukuburira abaturage nk’uko bivuga n’ubutegetsi bwa komini.
Ubutegetsi bwa Perefegitura iyo komini iherereyemo bwahereyeho butangiza umushinga w’itegeko riha abantu uburenganzira bwo kwitabira Imana aho bashaka hose.
Sem comentários:
Enviar um comentário