Mu gihe twibwiraga ko telephone zigendanwa ari iz’ejobundi, hari umwe mu bakunzi ba sinema ukomoko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wemeza ko yabonye telefone igendanwa muri Film ya Charlot yakozwe muri 1928.
Nkuko ababonye film z’uyu mugabo wabaye ikirangirire mu gukora film zisetsa ndetse bikaba bigoye kwemeza ko hari uwamuyingayinga muri iki gihe, umunyamerika witwa George Clarke yemeza ko yabonye telephone igendanwa muri imwe mu mafilimi y’uwo mugabo.Yemeza ko ibyo yabibonye muri filimi ya Charlot yitwa “The Circus” ubundi yakozwe muri 1928, aho hagaragara umugore yerekeza ikiganza k’ugutwi maze akavuga kandi ari wenyine mu muhanda.
Nubwo we akomeza kuvuga ko ibyo yabonye aribyo, hari abemeza ko ibyo byakorewe kugira ngo abantu bongere yashidukire kugura izo film maze bakabeshya abantu ko hari igishya babonye muri filimi z’icyo gihe.
Ariko hari n’abavuga ko ahubwo uwo mugore yashimaga ugutwi agerageza kwifisha kamera zamufataga amashusho.
Ninde uvuga ukuri, ninde ubushya? Icyo nemeza ni uko kuri ubu nta n’umwe ufite ijambo rya nyuma. Icyo nemeza ko bizasaba isesengura rihambaye kugira ngo hemezwe neza igigaragara muri iyo filimi cy’ukuri.
Ariko bibaye byo ko Charlot yakoresheje telephone igendanwa muri filmi ye y’icyo gihe, byaba ari akataraboneka kuko benshi twibwiraga ko icyo gitekerezo ari icy’ejo bundi. Ariko ku bwanjye ndi ku ruhande rw’abemeza ko ibyo ari ubutekamutwe bwo kugira ngo abantu bongere bagure izo filmi cyangwa se kugira ngo uwo musore yimenyekanishe.
Igihe nicyo kizaba umucamanza w’intabera.

Sem comentários:
Enviar um comentário