Barach Obama na Sarah Palin baba ari ababyara ku gisekuru cya 10 nk’uko bitangarwa ku rubuga rwa interneti rumwe rwo muri Amerika.
Urubuga, Ancentry, rubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwavumbuye ko Barack Obama na Sarah Palin bahuje umwe mu basekuru, uwo akaba ari umupasitori w’umuporotesitanti wabayeho ku kinyejana cya 17. Igitangaje akaba ari uko aba bantu uko ari babiri bahanganye mu matora ataha kuko ubu bombi benda guhuza amahirwe yo kuzatsindira manda itaha.
Ikindi ni uko Obama yaba ari mubyara w’umunyamakuru Rush Limbaugh, uwo akaba umu republican bikubitiyeho utajya imbizi na gato na politiki ya Obama.
Urwo buga rukaba ruzwiho gucukumbura ibijyanye n’ibisekuru. Ndetse rwagiye rwerekana amasano aba hagati y’abanyapolitiki benshi bo muri Amerika.
Umubyeyi Obama yaba ahuje na Sarah Palin yaba ari umwongereza witwaga John Lathrop wahungiye muri Amerika hanyuma akaza no gushinga idini, niyo mpamvu twavuze ko bahuje umubyeyi wigeze kuba umupasitori.
Ikindi urwo rubuga rwavumbuye ni uko Goerges Bush nawe yaba ari mubyara wa Obama mu gisekuruza cya 11. Mu mwaka wa 2008, abahanga mu kwiga ibisekuruza bari baragaragaje isano yari hagati ya visi perezida Dick Cheney na Obama wiyamamarizaga kuyobora Amerika icyo gihe. Ese umuntu yavuga ko ibyo byerekana ko Perezidansi ya Amerika ari iy’umuryango? Ntawamenya.
Sem comentários:
Enviar um comentário