Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Umwana Yavutse kubabyeyi batatu

Inkuru y`umutegarugori uzwi wo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za America witwa Kristine Casey,imyaka 61 y`amavuko ,irakomeza kugenda itangaza benshi,aho bivugwa ko uwo musheshakanguhe aherutse kwibaruka ikibondo,imyaka 10 nyuma yo gucura(kugira ménopause).

Igitangaje cyane ariko si uko abyaye akuze gusa kuko bisanzwe n`ubwo atari henshi biba,ahubwo uburyo uru ruhinja rwavutsemo budasanzwe,aho twavuga ko rufite ababyeyi batatu.

Uyu Kristine Cassey umukobwa ,Sara Connel,arubatse akaba yari amaze igihe kirekire agerageza kwibaruka akana ariko uburyo bwose yakoresheje bukaba bwari bwaramubereye impfabusa.Nibwo abaganga n`abahanga mu by`ubuzima bamugiriye inama yo gushaka « uzamutwitira » .Iki cyemezo kimaze gufatwa, umuryango warateranye maze nyina wa Sara ,yemera kubikora aninginga ko bamuha ayo mahirwe.

Nibwo rero haje gufatwa intanga ya Sara connell n`iy`umugabo we Bill Connell zihurizwa mu « dukombe »(IN VITRO,mu mvugo ya siyansi),hanyuma bagatera igi muri Kristine Case,nyina wa Sara Connell, nyuma yo gutegurwa bihagije n`ikipe y`abaganga b`inzobere yari iyobowe na Dr Carolyn Coulam
Kwibaruka ku bakuze bikaba byaherukaga muw`i 1987 muri afurika y`epfo aho undi musheshakanguhe yibarutse impanga 3 icya rimwe

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya