Mu gihugu cy'Ubushinwa habaye agashya aho abafundi( abubatsi) bo muri iki gihugu bujuje umuturirwa w'amagorofa 15 mu minsi itandatu gusa!
Ibyo akaba atari agatangaza cyane kuko icyo gihugu muri iyi minsi kizwiho ikoranabuhanga rihambaye ndetse akaba ari naryo rigihesha umwanya gifite muri iyi minsi mu bihugu bikomeye. Igihugu cy'ubushinwa nicyo cya mbere gituwe n'abaturage benshi ku isi, gikomeje reo no kuza ku isonga ry'ibihugu bifite ikoranabuhanga rihambaye dore ko abaturage b'iki gihugu ari n'abantu bakunda gukora.
Ikigaragara nuko abaturage b'igihugu cy'Ubushinwa bazi icyo gukora, ngira ngo aha abashinwa bagaragara mu bihugu byinshi byo ku isi mu bikorwa bitandukanye, haba mu bwubatsi, haba mu gukora imihanda, haba mu gushyiraho imiyoboro y'itumanaho, hose hose nta na hamwe utabasanga. Bikaba rero bimaze kugaragara ko bafite ubuhanga cyane mubyo bakora.
Kuzuza umuturirwa w’amagorofa 15 mu minsi itandatu gusa akaba atari ibintu bigerwaho n’umuntu, ndetse n’uwavuga ko ari igitangaza ntiyaba abeshye kuko ubusanzwe inyubako nk’iyo ntijya yubakwa mu gihe kiri munsi y’umwaka.
Ikintu umuntu yakwibaza ni umubare w'abakozi baba barakoreshejwe bubaka uno muturirwa.
Sem comentários:
Enviar um comentário