Muri Ostraliya, umugabo yarasinze maze arayoba yinjira mu nzu y’abandi kugira ngo yiyuhagire.
Uwo mugabo akaba yarabikoze nyuma yo kwisomera ku mazi ahiye arijuta maze yinjira mu nzu y’umuturangi ayitiranya n’iye.
Mu gushaka urwogero yaje gukangura nyir’inzu, maze nawe mu kumva amazi ameneka aherako ahamagara Polisi.
Igihe Polisi yahageraga, yasanze nyamugabo nawe yayobewe ibiri kujya mbere kuko yabonaga atari iwe maze asaba imbabazi ba nyir’inzu.
Ariko ibyo ntibyabujije Polisi kumucumbikira kugeza igihe zimushiriyemo.
Uyu ni umwe mu bihumbi n’ibihumbi ndetse za miliyari z’abantu bakoreshejwe amakosa no kufata agatama bakarenza urugero. Nyamara bagiye banywa izo imibiri yabo ishoboye kwakira ibibazo nk’ibindi ndetse n’ibindi birenzeho nk’urugomo, intonganya, impanuka n’ibindi byagabanuka ku isi.
Tunywe rero mu rugero.
Sem comentários:
Enviar um comentário