Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Yikuye miliyoni zirenga 5 $ kugirango abone akazi !

Burya imibare y’abantu n’imitekerereze biratandukana cyane. Sinzi niba hari uwiyumvisha kwikura akayabo kangana na 5 252 722 y’anmadolari ya Amerika kugirango ubone akazi gusa ! Nyamara ibi ni impamo: nkuko byakozwe na Bwana Ted Weschler, uwahoze ari umushoramari w’ikigo kidakomeye cyane cyo muri Leta ya Virginie ho muri USA ubwo yirukaga inyuma y’akazi muri sosiye y’umuherwe Warren Buffet izwi ku izina rya Berkshire Hattaway (ifite umwanya wa 8 ku isi) !

Nkuko bitangazwa na shene ya televiziyo CNN Money, buri mwaka, Glide, rumwe mu nsengero zo muri San Francisco rutegura igikorwa cyo gutera inkunga abatishoboye binyuze mu buryo budasanzwe: utanze menshi mu bakirisitu baryo ahabwa uburenganzira bwo gusangirira ku meza amwe na Warren Buffet.
Mu mwaka w’2000 ibwo iki gikorwa cyabaga bwambere, amenshi yatanzwe yari 25 000 mu madolari. Aya mafaranga yaje kwiyongera bigaragara maze nyuma y’imyaka 10 (2010 na 2011) agera kuri 2 626 311 na 2 626 411 ! Igitangaje si ubwinshi gusa: ubu bugira 3 bwose aka kayabo kavuye mu mufuka umwe, yose yatanzwe na Ted W. waje guhabwa uburenganzira bwo kuganira n’uriya muherwe ubugira 3.

Ubwo babonaga ku nshuro ya 2, nibwo Buffet yaje kubenguka ibitekerezo bya Bwana Teddy atangira gutekereza ukuntu yamuha akazi !

Uku guhabwa akazi Ted yabyakiranye ubwuzu, ubu akaba ari umuyobozi wungirije w’isosiyete yambere ya Warren Buffet, Berkshire Hattaway akaba aje gutera ingabo mu bitugu Bwana Todd Conbs winjiye mo muw’I 2010 nk’umuyobozi mukuru mu mwanya w’uyu muherwe.

Ku myaka ye 81, biravugwa ko Buffet ari gutekereza cyane ku izabukuru n’uburyo yahagarika akazi (retraite).

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya